Kitoko yagaragaje iterambere ry’umuziki nyarwanda nyuma yo kugaruka i Kigali

Kitoko yagaragaje iterambere ry’umuziki nyarwanda nyuma yo kugaruka i Kigali

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wari umaze imyaka 10 ari mu gihugu cy’u Bwongereza yagaragaje ishusho yasanganye umuziki nyarwanda nyuma yo kugaruka mu Rwanda, kuhakomereza ubuzima nyuma kurangiza amasomo, avuga ko yasanze abahanga bariyongereye.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari umutumirwa mu gitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy cyabaye ku mugoroba wa tariki 26 Gashyantare 2026, mu gace kacyo kazwi nka ‘Meet Me Tonight’ aho batumiramo umunyabigwi kugira ngo aganirize urubyiruko ku mahirwe ahari yabafasha kwiteza imbere agendeye ku ngero z’ibyamufashije kugera aho ageze.

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 15 akora umuziki yagaragaje ko ku gihe cyabo batangira umuziki, byabaga bigoye ariko ubu ishusho yabonye mu muziki w’u Rwanda nyuma y’uko atashye igaragaza ko wateye imbere.

Yagize ati: “Abahanga babaye benshi, uburyo bwo gutunganya imiziki bwarazamutse abaturage bakunda banashyigikira umuziki, ibintu byabaye byiza cyane ugereranyije na mbere.”

Kitoko akomeza avuga ko kugeza ubu amaze guhura n’abatunganya umuziki (Producers) benshi ariko yishimiye cyane ubuhanga bwabo, by’umwihariko ashima ubuhanga bwa Element, ubifatanya no kuririmba.

Ati: “Abatunganya umuziki hafi ya bose baranyemeje muri iyi minsi, kugeza ubu maze guhura n’abatandukanye umushya mu bo maze guhura na bo ni Roda ari na we wankoreye indirimbo nshyashya ariko n’abandi ndabakurikira. Element ni umuhanga cyane haba mu kuririmba no mu gutunganya umuziki.”

Kitoko avuga ko ku gihe cyabo batangira umuziki byagoranaga cyane gukora igihangano kugeza kigeze ku bantu benshi ariko kuri ubu bafite impano bazamuka vuba bitewe n’ikoranabuhanga bityo abakiri bato bafite buri kimwe, ku buryo badakwiye gutinda gukabya inzozi zabo.

Uwo muhanzi yavuze ibyo nyuma y’iminsi itandatu gusa ashyize hanze indirimbo nshya yise Eva. Kitoko azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ikiragi, Eva, Wenema, Pole Pole, Amadayimoni, Akabuto, You, n’izindi.

Kitoko yagaragaje ko uburyo imiziki itunganywa mu Rwanda byateye imbere
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25