Musanze: Mu Kinigi, kutagira isoko ry’amatungo magufi bibateza igihombo n’amakimbirane

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 8, 2026
  • Hashize amasaha 8
Image

Abacuruzi n’abaguzi b’amatungo, abahinzi ndetse n’abafite amaduka mu isoko rya Kinigi, mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, bavuga ko kubura isoko ry’amatungo ryihariye kandi ryujuje ibyangombwa bibateza igihombo, ndetse rimwe na rimwe bikaba intandaro y’amakimbirane hagati yabo n’abaturage.

Iryo soko rya Kinigi rikorwamo ubucuruzi butandukanye burimo amaduka, ubucuruzi bw’amatungo n’ubundi bushabitsi. Gusa, kubera ubuto bw’ahakorerwa n’uko nta gice cyihariye kandi kizitiye cyagenewe amatungo, abacuruzi bayo bavuga ko bahura n’ibibazo by’uko amatungo abacika, akangiza imyaka y’abaturage no kubangamira ibikorwa by’abandi bacuruzi.

Karemera Cyriaque, umwe mu bacuruzi b’amatungo, avuga ko kubura ahantu hihariye ho gucururiza amatungo bibateza igihombo, kuko amatungo bayagurira n’aho bayacururiza ahanini ari ku kimpoteri kiri hafi aho.

Yagize ati: “Kuba nta soko ry’amatungo dufite muri aka gace cyangwa muri iri soko rya Kinigi biduteza igihombo. Nk’ubu urabona aha ducururiza n’aho tugurira amatungo, cyane cyane magufi, ni ku kimpoteri. Kubera ko aho dukorera hatazitiye, amatungo yacu araducika akaba yabura.”

Karemera avuga ko amaze imyaka 16 akora ubucuruzi bw’amatungo, akaba amaze kubura intama ebyiri, bikaba byaramuteje igihombo.

Yagize ati: “Maze imyaka 16 nkora ubucuruzi bw’amatungo, ariko maze kubura intama ebyiri, zincikiye muri iri soko, ariko ntabwo ari njye njyenyine. Urumva ko biduteza igihombo. Ikindi, iyo amatungo aducitse ajya mu myaka y’abaturage, bigateza amakimbirane kuko twicara turiha imyaka y’abandi. Twifuza ko twakubakirwa isoko ry’amatungo magufi.”

Mukarwego Didacienne, umwe mu bahinzi bo hafi y’isoko rya Kinigi, avuga ko abacuruzi n’abaguzi b’amatungo babateza igihombo, kuko amatungo yabo rimwe na rimwe anyuzwa mu mirima cyangwa akabonera kubera ko nta hantu hihariye afungirwa.

Yagize ati: “Twifuza ko hano hakubakwa isoko ry’amatungo ryujuje ibyangombwa. Tekereza ko iri soko kuva ryabaho batigeze barizitirira. Ibi bituma amatungo aza kutwonera imyaka hano, hari n’abadatinya kunyuza amatungo yabo hagati y’imirima yacu.”

Mukarwego avuga ko muri Gicurasi 2026, ihene zangije ibishyimbo bye, ariko akagira ikibazo cyo kubona uwo yishyuza. Yagize ati: “Ubushize, muri Gicurasi 2026, ihene zanyangirije ibishyimbo by’umushingiriro mbura uwo narihisha. Kuba nta soko ry’amatungo biteza amakimbirane.”

Rukundo Dieudonne, umwe mu bafite iduka mu isoko rya Kinigi, avuga ko ikibazo gikomera cyane mu gihe cy’imvura, kuko abacuruzi b’amatungo n’abaguzi baza kugama hamwe n’amatungo yabo mu bice by’isoko bikorerwamo ubundi bucuruzi.

Yagize ati: “Hano mu bihe by’imvura abacuruzi bateza umutekano muke kuko baza kugama n’amatungo yabo mu maduka yacu, tukabura uko twakira abakiliya ndetse n’ibicuruzwa byacu bikabangamirwa.”

Avuga ko mu gihe hagishakishwa uburyo hubakwa isoko ry’amatungo, hakwiye nibura kuboneka uburyo amatungo abikwa ahantu hihariye kandi hazitiye.

Yagize ati: “Niba ubuyobozi butari bwabona uburyo bwo kubaka isoko, bagerageze kurizitira kugira ngo amatungo ajye agumamo igihe ba nyirayo baje kugama. Ibi byatuma n’amatungo yabo atazimira cyangwa ngo yonere abaturage biteze amakimbirane.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo bukizi, kandi ko hari gushakishwa uburyo hashobora kubakwa isoko ry’amatungo ryujuje ibyangombwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yagize ati: “Kinigi nta soko ry’amatungo rihari ryujuje ibyangombwa, ariko harimo gushakishwa uburyo iri soko ryakubakwa haramutse habonetse ingengo y’imari. Tugiye kuzareba ko hakorwa inyigo hubakwe isoko ry’amatungo.”

Ubuyobozi busaba abacuruzi b’amatungo, abaturage bakorera n’abatuye hafi y’isoko ndetse n’abahinzi gukomeza kubana neza, buri ruhande rukirinda ibikorwa bishobora guteza amakimbirane mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.

Abacuruzi b’amatungo bavuga ko bifuza isoko rizitiye
Abacuruzi b’amatungo bayacuruza bayafashe ngo ataza kubacika
Isoko ry’amatungo rya Kinigi riri hafi y’ikimpoteri, bikaba bishobora guteza indwara z’ubuhumekero
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 8, 2026
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE