King Saha yibasiwe azizwa guca amafaranga make mu bitaramo

King Saha yibasiwe azizwa guca amafaranga make mu bitaramo

Umuhanzi Mansur Ssemanda uzwi nka King Saha yatangaje ko nta giciro gihoraho yishyuza abamutumira mu bitaramo ahubwo yishyuza ashingiye ku bushobozi bw’abamutumira.

King Saha uri muhanzi b’ikiragano gishya bakunzwe muri Uganda avuga ko nubwo ari umwe mu bahanzi bakenerwa cyane, nta giciro gihoraho cy’amafaranga asaba iyo agiye kuririmba.

Mu kiganiro cyabereye kuri TikTok, King Saha yasobanuye ko akunda gukorana n’abategura ibitaramo mu buryo bworoshye, aho akenshi yemera amafaranga bashoboye gutanga.

Yagize ati: “Nta mafaranga runaka nagennye nishyuza kugira ngo ntaramire abantu, ahubwo ntega amatwi umuntu ushaka kuntumira nkumva ibyifuzo bye iyo nsanze nta mafaranga afite njyayo gusa nkaririmbira abantu.”

Akomeza avuga ko iyo uba ahantu ubukungu butifashe neza udakwiye gushyiraho amahame akakaye ati: “Iyo ukorera aho ubukungu butifashe neza, wirinda gushyiraho amategeko akomeye, hari igihe wemera ibyo abo utaramira bashoboye kubona.”

Iyo myitwarire n’amahitamo ya King Saha byatumye akomeza gutumirwa mu ibitaramo byinshi, aho ahora aririmba i Kampala no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu.

Nubwo ari umwanzuro yagashimiwe ntibyabujije bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kumwibasira bavuga ko uwo mwanzuro uzatesha àgaciro izina rye (Brand) mu gihe abandi bamushimiye kwicisha bugufi no korohereza abakorana na we.

King Saha yibasiwe nyuma yo kugaragaza ko nta giciro gihamye aca mu bitaramo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25