King Saha yanyomoje abahuje igitaramo cye no kwamamaza Bobi Wine

King Saha yanyomoje abahuje igitaramo cye no kwamamaza Bobi Wine

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu gihugu cya  Uganda King Saha, yahakanye amakuru y’abahuza igitaramo cye afite mu mpera z’iki cyumweru n’ibikorwa byo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida Bobi Wine, ashyigikiye urimo kwiyamamaza .

Ni igitaramo arimo kwitegura gikomeye kizabera ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval, ariko hakaba hari amakuru avuga ko icyo gitaramo cyaba kigamije gukorerwamo ibikorwa byo kwamamaza uwo muhanzi.

Ubwo yari mu kiganiro yakoranye n’ imwe muri televiziyo zikorera ku muyoboro wa Youtube,  King Saha yateye utwatsi ayo makuru avuga ko igitaramo yakigeneye abakunzi b’ibihangano bye bose.

Yagize ati: “Ni byo nshyigikiye Bobi Wine n’ishyaka rya NUP, ariko iki gitaramo kigenewe abafana banjye bose bo mu gihugu hose, batitaye ku bitekerezo bya politiki. Nibaze tuduhuze, twishimane, kuko ni icyacu twese.”

Iyi ni inshuro ya kabiri King Saha akoze igitaramo i Lugogo Cricket Oval muri uyu mwaka, nyuma y’icyabaye muri Mutarama.

Ni igitaramo akoze nyuma y’igihe gito avuye mu Bwongereza, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, mu gitaramo kitabiriwe cyane. Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizabera muri Uganda azagikora tariki 21 Ugushyingo 2025.

King Saha yaherukaga gutaramira i Lugogo muri Mutarama 2025
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42