Kimenyi yashwishurije abifuza ko avuga ku mibanire ye na Muyango

Kimenyi yashwishurije abifuza ko avuga ku mibanire ye na Muyango

Umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves yateye utwatsi abifuza ko avuga ku mibanire ye n’umugore we Muyango Claudine banafitanye umwana w’umuhungu,abitera utwatsi avuga ko nta na kimwe bibarebaho.

Kimenyi abivuzeho nyuma y’amakuru atandukanye yagiye avugwa ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavuga ko yaba yarahemukiye Muyango hashingiwe ku magambo Muyango aherutse kumvikana avuga ubwo yari mu kiganiro cyaberaga kuri ‘Live’ byumvikanaga n’uko avugana na Pasiteri akavuga ko ibijyanye n’abagabo atagikeneye kubyumva kuko yari abitakarijemo ubuzima.

Icyo gihe humvikanye Pasiteri Hakim kwakira abwira Muyango ati “Ngaho akira umugabo mu izina rya Yesu, vuga ngo Amen.”

Muyango yahise amusubiza agira ati: “Oya! Ba uretse. Ariko ni ukubona umuntu agenda. Ni ukuri nari mpfuye. Muyango w’umusazi, bakabona umugabo witonda, Muyango yarananiranye, Muyango yakoze ibi ariko sha, uwababwira, uwabereka agahinda, kandi noneho umugabo aje hano nta kibi yavuga.”

Ubwo Kimenyi yari mu kiganiro cya ‘Live’ kuri Tiki Tok na Yago Pon dat abayitabiriye basabye ko avuga ku mubano we na Muyango, Yago abamaganira kure icyakora na Kimenyi arabishimangira.

Ati: “Ubundi se bibarebaho iki? ndi mu bucuruzi munshyigikire ibindi mu byihorere.”

Agarutse ku mpamvu atajya akunda kuvuga ku bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga Kimenyi yavuze ko ibivugwa byose atabisubiza ngo abivemo.

Ati: “Ese ubu ibintu bivugwa ku muntu wazabisubizaho ukabivamo, nabonye nta mpamvu yo kuvuga kuri buri kintu, ubundi umuntu yakabaye yita ku mutimanama we, n’Imana ye ibindi mba numva ntampamvu.”

Kimenyi avuga ko kuri ubu aherereye mu gihugu cy’u Bushinwa aho yagiye guhaha ubumenyi bwo gukora ibintu bitandukanye bijyanye n’uko ubucuruzi bwakorwa kuko yatangiye gucuruza ibintu bitandukanye abikura muri icyo gihugu abyohereza mu Rwanda.

Kimenyi na Muyango babanye tariki 06 Mutarama 2024, kugeza ubu bafitanye umwana umwe w’umuhungu bise 06 Mutarama 2024.

Kimenyi yakuriye inzira ku murima abifuza ko avuga ku mubano we na Muyango
Kimenyi na Muyango bafitanye umwana w’umuhungu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25