Kigali: Umukingo wagwiriye abakozi 4 bubakaga hoteli umwe ahita apfa         

Kigali: Umukingo wagwiriye abakozi 4 bubakaga hoteli umwe ahita apfa         

Umukingo w’aharimo  gutegurirwa kubakwa hoteli  wagwiriye abakozi bane barimo bacukura munsi yawo, umwe ahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi batatu bakomeretse.

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Jabiro, Akagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Umwali Pauline, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko abakomeretse bari kwitabwaho ku Bitaro Bikuru  bya Kibagabaga biherereye muri metero nkeya uvuye aho aho impanuka yabereye. 

Ati: “Ni byo koko kuri iyi shantiye habereye impanuka umukingo wamanutse ugwira abakozi bane barimo bacukura umwe ni we wahasize ubuzima abandi 3 barakomereka bajyanwe ku Bitaro bya Kibagaba barimo kwitabwaho.”

Bamwe mu bo Imvaho Nshya yasanze ahabereye impanuka, bavuga ko uwo mukingp ushobora kuba worohejwe n’imvura yaraye iguye muri Kimironko. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22