Kigali: Ubuzima bw’umukobwa wavuye i Gisagara akisanga ari umunyonzi (Video)

Kigali: Ubuzima bw’umukobwa wavuye i Gisagara akisanga ari umunyonzi (Video)

Iyo uganiriye na Donatha Nyiratabaro aguhamiriza ko ari umukobwa washoboye kwiteza imbere abikesheje igare no kwiyubahisha. Yavuye mu Karere ka Gisagara ashutswe ko i Kigali hari akazi, ahageze asanga bitandukanye n’ibyo yabwiwe, yigira inama yo kwiga ubwubatsi amafaranga akuyemo ayagura igare, ubu ni umunyonzi mu Mujyi wa Kigali.

Yageze i Kigali mu 2023 avuye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubu abarizwa mu Murenge wa Kagarama mu Kagari ka Rukatsa mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Kuri we, avuga ko yisanze i Kigali ashutswe n’urungano rwe, aho rwamwerekaga ko i Kigali hari akazi.

Ati: “Umuntu yaranshutse ngo i Kigali hari akazi ariko naje ntazi ibyo ari byo, ngeze i Kigali mbona ubuzima bwaho burakomeye nigira inama yo kwiga igifundi (ubwubatsi) nkirangije nkajya nkikora ariko naje gusanga harimo imbogamizi nyinshi.”  

Akomeza agira ati: “I Kigali ni i mahanga, ntabwo wakwicara uvuge ngo ntuzasabiriza, ntiwakwiba. Iyo agashomeri kagukubise, uba uzakenera kurya, kwizigama no kwambara rero utangira gutekereza icyo wakora.

Naravuze nti reka nigurire igare ninyongere wenda nge ntahana 1 000 Frw ya buri munsi ariko nkinjiza, byaruta uko nazajya nirirwa nicaye cyangwa nkasabiriza.”

Mu kiganiro na Imvaho Nshya Nyiratabaro yavuze ko yize Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) mu Karere ka Gisagara aho avuka, nyuma aza i Kigali.

Yafashe umwanzuro wo kureka gukora igifundi ahitamo kugura igare ajya gutwara abagenzi kandi nta mbogamizi ahura na zo mu kazi akora.

Ati: “Nyuma y’aho ngiriye mu muhanda ubu ntabwo nasubira kubaka kuko mbona ibi ari byo byiza kubera ko nta mbogamizi nyinshi mpuriramo na zo.”

Kwinjira muri koperative y’abanyonzi ntibyamugoye nk’abandi bose kuko kuyijyamo bisaba kwishyura amafaranga 50 000 Frw ariko we yishyuye 20 000 Frw kubera ko babonaga ari we mukobwa ubimburiye abandi muri koperative.

Annonciata Mukanemeye, umubyeyi w’aho Donatha akodesha, kimwe n’abandi bakorana mu kazi ko gutwara abagenzi ku igare, bavuga ko Donatha azi icyamuzanye mu kazi, bakavuga ko bashatse no kumugira umwe mu bagize ubuyobozi bwa koperative bagasanga nta batabikora ataramara iminsi mu kazi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42