Kigali: RIB yafunze umukozi ushinzwe ubwubatsi ukekwaho iyezandonke 

Kigali: RIB yafunze umukozi ushinzwe ubwubatsi ukekwaho iyezandonke 

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Ingabire Clement, umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi (Senior Civil Engineer) mu Mujyi wa Kigali ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke hashingiwe ku iperereza yari amaze iminsi akorwaho.

RIB yatangaje ko ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge ndetse dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwongeye kwibutsa abakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. 

Inibutsa kandi abantu kutemera kwandikwaho imitungo itari iyabo mu buryo bwo gufasha abanyabyaha guhisha imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko na bo itegeko ribafata nk’abafatanyacyaha.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo butemewe n’amategeko.

Itegeko nº 001/2025 ryo ku wa 22/01/2025 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi riteganya ko uhamijwe kimwe mu byaha by’iyezandonke ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22