Kigali: Ibishanga bitanu bigiye gutunganywa nk’icya Nyandungu

Kigali: Ibishanga bitanu bigiye gutunganywa nk’icya Nyandungu

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024, mu muganda rusange ni bwo hatangijwe ku mugaragaro gahunda yo gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali ku buryo byagirwa icyanya cyahariwe urusobe rw’ibinyabuzima nk’icya Nyandungu mu Karere ka Gasabo.

Ni umuganda witabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Jeanne D’Arc Mujawamariya n’uw’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze.

Ni umuganda wakozwe hatangizwa ku mugaragaro isanwa ry’ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali, bikazarangira bigizwe nk’Igishanga cya Nyandungu.

Ibyo bishanga bitanu bizatunganywa ni ibya Gikondo, Rwampara, Rugenge- Rwintare, Kibumba na Nyabugogo.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubisana bizatwara amafaranga arenga miliyari 80.  Kuri ubu, u Rwanda rukaba rufite miliyari z’amafaranga y’u Rwanda zirenga 32 yo gutangiza ibi bikorwa.

Umuganda uri gukorerwa mu Gishanga cya Gikondo giherereye mu Karere ka Kicukiro.

Minisiteri y’Ibidukikije, yatangaje ko ibikorwa byo kubungabunga ibishanga bikomeje gutanga umusaruro, by’umwihariko mu gishanga cya Nyandungu giherereye mu Mujyi wa Kigali kimaze kwakira ubwoko 250 bw’inyoni bwari bwarahunze ariko bukaba bwaragarutse kubera kugitunganya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47