Kigali: Hakusanyijwe miliyoni 20 Frw, ibyaranze ibirori byiswe “The Silver Gala”

Kigali: Hakusanyijwe miliyoni 20 Frw, ibyaranze ibirori byiswe “The Silver Gala”

Ibirori byiswe ‘The Silver Gala’, byateguwe n’Umubyinnyi Mpuzamahanga Sherrie Silver,  byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Uretse kuba byari bibereye ijisho, ibyo birori byasize Sherrie Silver wabitegiye abikusanyijemo miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni ibirori byabereye i Kigali, byaranzwe n’udushya twinshi harimo imbyino n’indirimbo by’abahanzi batandukanye.

Umunyarwenya wo muri Kenya Eric Omondi, uri mu bayoboye igitaramo,  yinjiye ku rubyiniro yiruka agaragaza ibyishimo bidasanzwe, ajugunya ingofero yari yambaye, bituma abari aho biyamira.

Muri ibyo birori kandi haririmbye abahanzi batandukanye barimo Sherrie  Sliver Foundation yafunguye ibirori, Massamba Intore, Ross Kana, Butera Knowless n’abandi benshi barushijeho gususurutsa abitabiriye igitaramo.

Ibyo birori byabereye muri BK Arena, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, biyoborwa na Makeda Mahadeo na Eric Omondi.

Igikorwa nyamukuru cyari ukimurika imideri hanyuma hagahembwa uwambaye neza, mu bahataniraga igihembo harimo Miss Nishimiwe Naomie, Kathia Kamali, Miss Jolly Mutesi, Bwiza n’abandi, birangira Bwiza ari we wegukanye igihembo cy’uwambaye neza.

Si ubwa mbere Bwiza acyuye icyo gihembo kuko n’umwaka ushize yaracyegukanye avuga ko uwamufashije gukora iyo kanzu ari we akesha iyo ntsinzi kuko yabashije kumenya ibyo basabwaga.

Ati: “Ni igiti mu buryo bugezweho. Ntekereza ko bishingiye mu kuba narumvise neza ibyo twagombaga kwitaho mu guseruka muri ibi birori. Nari nagerageje kwambara nk’igiti—aya ni amababi y’igiti ariko mu buryo bugezweho. Mbese nagerageje kumva ibyo twasabwaga.”

Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo DJ Lamper uri mu bavanga imiziki bagezweho, Juno Kizigenza, Ish Kevin, RunUp, Coach Gaël, Muyoboke Alex, Chella umuhanzi ugezweho muri Nigeria, Sherrie Silver, Miss Nishimwe Naomie na Ilunga Longin wamamaye nka Tukowote akaba azwi cyane muri Sinema y’u Rwanda, n’abandi.

Ibi bitaramo ngarukameaka bitegurwa na Sherrie Silver Foundation bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana barenga 1.000 barererwa muri uyu muryango washinzwe na Sherrie Silver.

Bwiza yongeye kwegukana igikombe cy’uwambaye neza mu birori bya The Silver Gala
Chriss Eazy ari mu bahanzi basusurukije ibyo bitaramo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35