Kigali: Abamotari basabwe kugira isuku na Mituweli

Kigali: Abamotari basabwe kugira isuku na Mituweli

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali kugira isuku mu kazi kabo ka buri munsi.

Byagarutsweho na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, mu biganiro n’abamotari byabereye muri Stade ya Kigali Pelé Stadium, ubwo bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, ejo ku wa Gatatu taliki 16 Kanama 2023.

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi CP Vincent Sano, umuyobozi w’agateganyo wa RURA, Patrick Emile Baganizi n’inzego z’umutekano.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibutsa abamotari kugira isuku no kugira uruhare ku mutekano kandi bakarangwa n’umurimo unoze.

Rubingisa, Meya w’Umujyi wa Kigali, yabwiye abamotari kwita ku isuku n’aho bagenda hose kuko buri wese afite uruhare mu gutuma Kigali ikomeza kuba Umujyi ucyeye kandi utekanye.

Umujyi wa Kigali wizeza kandi ko uzakomeza kuba hafi abamotari kugira ngo bakomeze kunoza akazi bakora mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.

Ati “Wa mwambaro tugiye gutangira gutanga mu Cyumweru gitaha ku italiki 22, buri wese azajya abona imyambaro 2 nta kiguzi atanze.

Hari n’ibindi byiza cyane tuzakomeza gufatanya na Polisi y’Igihugu ndetse n’izindi nzego kugira ngo mukomeze kurushaho kugira umurimo unoze ariko muracyafite n’uruhare runini rwanyu”.

Abamotari basabwe kugira ubwisungane mu kwivuza ndetse n’imiryango, kugaragaza indangagaciro z’Abanyarwanda mu kazi kabo no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Aimedo

Kabisa nibagire isuku usanga motari agutwaye akagenda akunukira itabi ryose yanyoye ninzoga bikagusanga inyuma aho wicaye.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17