Khalifan Govinda yahamije ko kugira umukunzi byateje imbere umuziki we

Khalifan Govinda  yahamije ko kugira umukunzi byateje imbere umuziki we

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda Khalifan Govinda yagaragaje ko kugeza ubu hari impinduka zabaye mu muziki we kuko uwo mukobwa yatumye amenya ko hari ibyo ashoboye atari azi.

Uyu muhanzi wari umenyerewe nk’umuraperi amaze kugaragara mu ndirimbo ebyiri aziririmbira bitandukanye n’uko yari asanzwe arapa gusa agashaka abandi bahanzi baririmba mu ndirimbo inyikirizo [Chorus].

Aganira na Imvaho Nshya Khalifan Govinda yagaragaje ko iyo umuntu afite umukunzi wa nyawe aba ari mu maboko meza bityo na we izo mpinduka azikesha kugira umukunzi mwiza.

Yagize ati : “Hari ubwo nkora indirimbo nayiririmba akambwira ati ‘ese iryo jambo nta kundi warihindura? Na Khalifan murikubona uyu munsi impamvu atandukanye n’uwa mbere ni uko arimo gukundana n’umukunzi wa nyawe.”

Akomeza avuga ko mbere yumvaga ashoboye kurapa gusa atari azi ko yabasha no kuririmba kuburyo yandikaga indirimbo ariko akajya gushaka umuhanzi uzamuririmbira inyikirizo ariko kuri ubu yabihinduye.

Ati: “Hari igihe ukundana n’umuntu ntatume ugera ku iterambere ariko hari n’ubwo ugira umukunzi ugutera imbaraga kuburyo n’aho wumvaga byacitse akwegera akagufasha mu mitekerereze bikagenda neza, Khalifan wa mbere yari umuraperi wumva ashoboye ibyo gusa ariko nkimara guhura na we yarambwiye ati uzi ko ujya uririmba nkumva binarenze cyane. Iriya “La Fin” buriya sinjye wari kuyiririmbamo.

Umukunzi wanjye arambaza ati ‘kubera iki utahiririmbira? Urumva ko yamvumbuyemo ibyo abantu batambonyemo mbere.”

Khalifan Govinda amaze iminsi mike ashyize ahagaragara indirimbo yise ‘Urwuzuye’ yifashishijemo umunyabigwi mu muziki Kidumu Kibido.

Govina kandi yashimangiye ko kuririmba indirimo zivuga ubuzambanyi zizwi nk’ibishegu atari byo by’ingenzi ahubwo kuririmba indirimbo umuntu yakumvana n’umuryango we ari byo bimushishikaje.

Urwuzuye ni indirimbo imaze iminsi itanu ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki aho yaje ikuriukira iyo yaherukaga gushyira hanze iyitwa ‘La Fin’ yifashishijemo umukunzi we nayo yakunzwe n’abatari bake.

Khalifan avuga ko umukunzi we yatumye amenya ko arashoboye kurapa gusa
Umuhanzikazi Oxygen usigaye ari n’umugore wa Govinda yagize impinduka mu muziki we
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35