Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Kera kabaye Musanze FC yongeye gutsindira APR FC muri Shampiyona (Amafoto)

Kera kabaye Musanze FC yongeye gutsindira APR FC muri Shampiyona (Amafoto)

Ikipe ya Musanze FC yatsinze APR FC ibitego 3-2 nyuma y’imyaka itatu, mu mukino w’Umunsi wa munani wa Shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025.

Musanze FC yari mu rugo yatangiye neza bidatinze ku munota wa 7 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mutsinzi Charles ku mupira yateye ari hagati y’ubwugarizi bwa APR FC bananirwa kuwukoraho ujya mu rushundura.

Ku munota wa 20, Musanze FC yatsinze igitego cya kabiri ku mupira wavuye muri koruneri usanga Shabani Hussein ‘Tchabalala’ wari uhagaze neza awushyira mu izamu n’umutwe.

Iyi kipe y’Akarere ka Musanze FC yakomeje kurusha cyane APR FC yagaragazaga imbaraga nke cyane.

Ku munota wa 30, Musanze yongeye gusatira APR FC binyuze ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Ntijyinama Patrick, usanga Tchabalala awuteye ujya ku ruhande rw’izamu.

Ku munota wa 39, Mutsinzi Charles yahawe umupira mwiza ari inyuma y’urubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye rishyirwa na Pierre muri koruneri.

Iyi Koruneri yatewe neza umupira usanga, Bizimungu Omar wari hagati mu kibuga atera ishoti ari inyuma y’uburuga rw’amahina atsinda igitego cya gatatu.

Igice cya mbere cyarangiye Musanze FC yatsinze APR FC ibitego 3-0.

Mu igice cya kabiri, APR FC yagarukanye imbaraga itangira ishaka kugabanya umubare w’ibitego yari yatsinzwe.

Ku munota wa 64, APR FC yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura ku mupira wahinduwe na myugariro Murangamirwa Serge yitsinze igitego ku mupira wagoye ubwugarizi bwa Musanze FC kugeza ugiye mu izamu.

Iyi Kipe yakomeje gusatira ishakisha uburyo bwiza William Togui yahushije arebana n’umunyezamu, ku bw’amahirwe ye asanga umusifuzi wo ku ruhande yari yagaragaje ko habayeho kurarira.

Uko iminota yicumaga APR FC yakomeje gusatira, mu gihe Musanze FC yugarira cyane ngo itishyurwa igitego cyayo.

Ku munota wa 87, APR FC yongeye kugabanya ikinyuranyo William Togui atsindira igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryo hasi ateye ari mu rubuga rw’amahina ujya mu rushundura.

Iminota ya nyuma yihariwe cyane na APR FC yashakaga igitego cya gatatu cyari gutuma yizera kunganya ariko ubwugarizi n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu bakomeza guhagarara neza.

Umukino warangiye Musanze FC yatsinze APR FC ibitego 3-2, ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 15.

Ni mu gihe APR FC yafashe umwanya wa gatandatu igumana amanota 11 mu mikino itandatu imaze gukina.

Musanze FC yaherukaga gutsinda APR FC muri Shampiyona tariki ya 16 Gashyantare 2022 mu mukino warangiye ari igitego 1-0 kuri Stade Ubworoherane.

Indi mikino yabaye uyu munsi, Amagaju FC yanganyije na Etincelles igitego 1-1, Rutsiro FC yabonye amanota atatu ya mbere itsinda Bugesera FC ibitego 3-2, Marines FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 naho Police FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1.

Umunsi wa munani wa Shampiyona uzasozwa ku Cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025

AS Kigali VS Rayon Sports saa 15H:00

Mukura VS AS Muhanga saa 15H:00

William Togui ni we watsindiye APR FC igitego cya kabiri
Wari umukino w’imbaraga nyinshi hagati y’impande zombi
Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Abafana ba APR FC ntibumvaga ibiri kuba ku ikipe yabo
Ibyishimo byari byose ku bafana ba Musanze FC nyuma yo kongera gutsinda APR FC nyuma y’imyaka itatu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 10
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 14
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 15
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 15
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 19