Kenya: Perezida Ruto yategetse ko abigaragambya baraswa amaguru

Kenya: Perezida Ruto yategetse ko abigaragambya baraswa amaguru

Perezida wa Kenya, William Ruto, yategetse polisi kurasa amaguru abigaragambya bagamije gukorera abacuruzi ibikorwa by’urugomo, ariko ntibabice gusa bagasigarana ikimenyetso.

BBC yatangaje ko Perezida Ruto yavuze ko umuntu wese ufatwa atwika cyangwa yangiza ibicuruzwa akwiye kuraswa amaguru akajyanwa mu bitaro ndetse nyuma akazajyanwa mu nkiko.

Yagize ati: “Umuntu wese ufatwa atwika inzu z’ubucuruzi cyangwa umutungo w’undi akwiye kuraswa akaguru akajyanwa mu bitaro ubundi akagezwa imbere y’inkiko. Ntimubice ariko mumenye neza ko amaguru muyavunnye.”

Yanasabye abo bahanganye mu bya politiki kwirinda gutizwa umurindi n’abigaragambya ngo bakore imyigaragambyo itemewe n’amategeko mu rwego rwo kumukura ku butegetsi.

Umuryango w’Abibumbye, n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bashinje polisi gukoresha ingufu z’umurengera mu gutatanya abigaragambya ari nabyo byatumye 31 bahasiga ubuzima mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya Kenya (KNCHR) yatangaje ko abarenga 100 bakomeretse abandi 532 bakaba  baratawe muri yombi mu myigaragambyo imaze iminsi i Nairobi n’indi mijyi minini.

Perezida William Ruto yagaragaje ko ashyigikiye ibikorwa bya polisi, kuko abigaragambya bari kugaba ibitero ku nzego z’umutekano ari nko kwitangariza intambara ku gihugu.

Yagize ati: “Kenya  ntizayoborwa binyuze mu gitugu, iterabwoba cyangwa akaduruvayo.”

Yavuze ko agiye gufata ingamba zikomeye ku bateza imyigaragambyo kandi ko guhindura ubutegetsi bishoboka gusa binyuze mu nzira y’amatora, asaba abatavuga rumwe na we gutegereza amatora rusange yo mu 2027.

Perezida wa Kenya William Ruto yategetse ko abigaragambya bakangiza ibikorwa by’ubucuruzi baraswa amaguru
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  2. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  3. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  4. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  5. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27