Kenya: Iteka ryari ryashyizweho na Perezida Ruto ryateshejwe agaciro

Kenya: Iteka ryari ryashyizweho na Perezida Ruto ryateshejwe agaciro

Urukiko Rukuru mu gihugu cya Kenya rwatesheje agaciro Iteka rya Perezida Dr. William Samoei Ruto, ryo gukata umushahara mbumbe buri mukozi wa Leta amafaranga angana na 1.5% by’umushahara we kugira ngo ashyirwe muri gahunda yo gufasha abaturage ba Kenya batishoboye kubona inzu ziciriritse babamo.

Urukiko rwavuze ko gukata umushahara w’aba bakozi byaba binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Kenya.

Iyi gahunda yatangiye muri Nyakanga 2023, gusa ntiyavuzweho rumwe na bamwe mu Banyakenya kuko hari abavugaga ko ari umutwaro ku bakozi.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga, we yateguye imyigaragambyo igamije kuyamagana.

Byageze aho iki kibazo cyagejejwe mu rukiko n’abarimo Senateri Okiya Omtatah, barusaba gutesha agaciro iri teka rya Perezida bavuga ko rihutaza uburenganzira bw’umukozi.

Nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe, kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023 abacamanza b’urwo rukiko barimo Lawrence Mugambi, Christine Meoli na David Majanja, batangaje ko ritubahiriza ibikubiye mu Itegeko Nshinga rya Kenya kandi ko rivangura abakozi, mu gihe abatari aba Leta bo badakatwa ayo mafaranga.

Uyu mwanzuro wasomwe na Majanja ugira uti: “Gukatwa ku bantu bari mu kazi bazwi, abinjiza mu buryo bundi ntibibareba, biravangura, ntibishyira mu gaciro, nta shingiro bifite kandi binyuranyije n’Itegeko Nshinga.”

Uru rukiko rwategetse, Leta ya Kenya ko mu minsi 45 iba yahagaritse igikorwa cyo gukata umushahara w’abakozi ba Leta amafaranga yo kubakira inzu abatishoboye mu gihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52