Kenya: Babiri baguye mu mpanuka y’indege

Kenya: Babiri baguye mu mpanuka y’indege

Indege ebyiri zagonganiye hagati muri Parike y’igihugu ya Kenya, i Nairobi, bituma abantu babiri bahasiga ubuzima nkuko polisi yabitangaje.

The East African yatangaje ko Polisi iri gukora iperereza ku cyateye impanuka y’indege ya Safarilink ndetse n’indege ya 99 Flying Club Flight i Nairobi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo indege ya Safarilink yerekezaga i Diani yasubiye inyuma, nyuma gato yo guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Wilson ihita ikora impanuka.

Polisi yatangarije ikinyamakuru Business Daily ko abantu babiri bari mu ndege ya 99 Flying Club Flight bapfiriye mu mpanuka.

Ni mu gihe abagenzi 39 n’abakozi batanu bari mu ndege ya Safarilink bimuwe mu mutekano.

Kompanyi ya Safarilink nayo yemeje iby’ iyi mpanuka ivuga ko yabaye nyuma gato yo guhaguruka maze iza gusubira ku kibuga cy’indege.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14