Kenya: Abishwe n’umwuzure bamaze kugera ku 120

Kenya: Abishwe n’umwuzure bamaze kugera ku 120

Guverinoma yatangaje ko umubare w’abahitanywe n’umwuzure wibasiye uduce twinshi muri Kenya wikubye hafi kabiri ukagera ku 120.

Ku wa Kabiri, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Raymond Omollo, yavuze ko imiryango irenga 89.000 na yo yimuwe ikaba icumbikiwe mu nkambi zirenga 112.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko iyi myuzure ije kongera ikibazo cy’ubutabazi muri aka Karere  karimo kuva mu bihe by’amapfa akomeye amaze imyaka igera muri 40 yasize amamiliyoni y’abaturage mu nzara.

Omollo yatangaje ko intara zigera muri enye mu burasirazuba bwa Kenya ari zo zibasiwe cyane, naho izindi 10 na zo zigeramiwe.

Ku wa Mbere, Perezida William Ruto yayoboye inama y’igitaraganya y’Abaminisitiri ivuga kuri iki kibazo cy’imyuzure, yiyemeza gutanga amamiliyari y’amashilingi agenewe ibice byibasiwe.

Ibiro bye nyuma y’iyo nama byari byavuze ko Abanyakenya 76 ari bo bapfuye naho ingo zigera ku 35,000 zivanwaa mu byazo.

Kenya ni kimwe mu bihugu by’ibituranyi byo mu Ihembe ry’Afurika nka Somalia na Ethiopia muri iyi minsi byibasiwe n’imyuzure yatewe n’imvura ifitanye isano n’imiyaga ya El Nino.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  2. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39
  3. Kiyovu Sports yatandukanye na Harrison wari umutoza wayo 8 Ukwakira 2026 Saa 16:27
  4. Igitaramo cyo gushimira Mariya Yohana cyahinduriwe itariki 8 Ukwakira 2026 Saa 15:26
  5. Abanyarwanda 369 batashye bavuye mu mashyamba ya RDC 8 Ukwakira 2026 Saa 14:10