Kenya: Abanyamategeko bigaragambije bamagana Perezida  Ruto

Kenya: Abanyamategeko bigaragambije bamagana Perezida  Ruto

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mutarama 2024, Abahanga mu by’amategeko benshi biraye mu mihanda ya Nairobi, Umurwa Mukuru wa Kenya, mu yo kwamagana icyo bita iterabwoba rya Perezida William Ruto ryo kwanga ibyemezo by’urukiko.

Iyo myigaragambyo yateguwe n’umuryango w’abategeko muri Kenya (LSK), ikaba yatangiriye Rukiko rw’Ikirenga igakomereza ku biro bya Perezida. 

Abo banyamategeko bakoze iyo myigaragambyo bagamije  kugaragaza kutishimira amagambo Perezida aherutse kuvuga.

Mu cyumweru gishize, Perezida Ruto yanenzwe cyane ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko hari bimwe mu byemezo by’urukiko atazubahiriza, yemeza ko byafashwe na bamwe mu bacamanza batavuzwe amazina bivugwa ko bafatanije n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ku wa Kane, Perezida wa LSK Eric Theuri, yashimangiye akamaro ko kugendera ku mategeko mu kiganiro n’abanyamakuru, agira ati: “Perezida w’iki gihugu ntabwo ari hejuru y’amategeko. Ntabwo rero dutegerej,e ko avuga ko yumvira ibyemezo byurukiko si impuwe ni ibyo agomba igihugu. Ni itegeko Nshinga ribimutegeka.”

Theuri yakomeje agaragaza ko Perezida Ruto aramutse akomeje kwibasira ubucamanza, LSK yatekereza gutangiza ibirego bimushinja “kwigomeka ku Itegeko Nshinga.”

Abantu bakomeye muri Kenya, barimo Kalonzo Musyoka wahoze ari Visi-Perezida ndetse na Eugene Wamalwa wahoze ari Minisiteri, bombi bakaba ari abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, bifatanije n’abo bigaragambyaga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47