Kenya: 4 baguye mu birori byitabiriwe na Perezida William Ruto

Kenya: 4 baguye mu birori byitabiriwe na Perezida William Ruto

Polisi ya Kenya yavuze ko abagore bane bapfiriye hanze ya Sitade i Kericho abandi 100 barakomereka, mu gitondo cy’uyu wa Gatanu  aho Perezida William Ruto yaje mu birori byo kwizihiriza Umunsi w’Intwari mu Burengerazuba bwa Kenya.

Ibi byabaye ahagana mu ma saa tatu za mugitondo ku isaha yaho, ubwo umugore wacuruzaga icyayi hanze ya sitade ya Kericho yamennye icyayi mu muriro, biteza impagarara mu mbaga y’abantu bari bategereje kwinjira mu birori maze baragwirirana.

Raporo y’abapolisi yatangajwe  na AFP, igaragaza ko “Abantu benshi bakomeretse bajyanywe mu Bitaro by’Intara ya Kericho, byavuzwe ko abagore bane ari bo bapfuye mu gihe abakomeretse babarirwa mu bantu 100.

Gusa ariko ibirori byabaye nkuko byari byateganyijwe muri iyo sitade yari irimo abagera ku 10,000 baje kwizihiza umunsi w’Intwari no gukurikira ijambo ry’Umukuru w’Igihugu Dr. William Ruto.

Umukuru w’igihugu yashimiye  byimazeyo abarwanyi bagize uruhare mu guharanira ubwigenge bwa Kenya, bwagezweho mu 1963.

Kenya ikaba yizihiza umunsi w’Intwari  ku ya 20 Ukwakira, buri mwaka.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54