Kelsey Grammer yinjiye mu mushinga uzigisha urubyiruko amateka ya USA

Kelsey Grammer yinjiye mu mushinga uzigisha urubyiruko amateka ya USA

Umukinnyi wa filimi wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kelsey Grammer, yatangiye gukorana na American Revelation Foundation, umuryango udaharanira inyungu ugamije kwigisha amateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika no kuyegereza urubyiruko mu buryo bugezweho.

Binyuze muri uyu mushinga, Grammer azajya agaragara mu mashusho y’uburezi azajya asohoka buri munsi, buri rimwe rikibanda ku mwaka umwe mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abateguye iyi gahunda bavuga ko igamije gufasha abana n’urubyiruko gusobanukirwa amateka y’igihugu cyabo no kurushaho kukimenya.

Ibi bibaye nyuma y’uko Grammer agaragaje impungenge ku buryo amateka n’indangagaciro za USA byigishwa mu mashuri amwe, avuga ko yifuza kugira uruhare mu gutanga ubundi buryo bwo kwigisha amateka.

Ubuyobozi bwa American Revelation Foundation buvuga ko uyu mushinga uzifashisha amashusho n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo amateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika agezwe ku rubyiruko mu buryo bworoshye kandi bushishikaje urubyiruko.

Kelsey Grammer yamenyekanye cyane muri Cheers (1984–1993), aho yakinnye ari Dr. Frasier Crane, aza gukomeza uwo mwanya muri Frasier (1993–2004; yanagarutse kuyikina mu 2023–2024). Yanamenyekanye kandi mu gukina nka Beast muri filime X-Men: The Last Stand yasohotse mu 2006.

NIYIRORA Theogene

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25