Kayonza: Batije ubuhunikiro Ikigo EAX, bategereza kubusubizwa baraheba

Kayonza: Batije ubuhunikiro Ikigo EAX, bategereza kubusubizwa baraheba

Imyaka igiye kuba umunani abanyamuryango ba koperative Indatwa Kayonza ihinga umuceri mu gishanga cya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, batarasubizwa inyubako batije Ikigo cy’Ubuhahirane cya Afurika y’Iburasirazuba (EAX).

Abo banyamuryango babangamiwe no kuba babura aho batuburira imbuto y’umuceri no guhunika umuceri weze, bitewe nuko iyo nyubako batije EAX bivugwa ko byari iby’igihe gito byageze aho bakibaza niba barayibahaye burundu bikabayobera.

Mu kiganiro bamwe muri bo bagiranye n’Imvaho Nshya, bavuga ko ubwo bahabwaga igishanga cyari kimaze gutunganywa na Leta mu mwaka wa 2016 bamurikiwe n’inyubako y’ubuhinikiro ndetse bayikoreramo igihe gito.

Bitewe n’umusaruro muke w’umuceri wabonekaga, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bubasaba kuba batije iyo nyubako icyo kigo gifasha abahinzi n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro kubona amasoko mu Rwanda, mu karere no ku isoko mpuzamahanga.

Nyuma umusaruro waje kwiyongera ndetse bagera n’aho batangira gutubura imbuto y’umuceri biba ngombwa ko basaba Akarere gusubizwa iyo nyubako bakayikoreramo ariko ubu imyaka iri gukabaka umunani bayitarasubizwa.

Abo bahinzi b’umuceri bavuga ko ibyo bituma imbuto y’umuceri batubura babura aho bayishyira bikabateza igihombo.

Nabatanzi Nepomuscene yagize ati: “Bamurikira koperative ibikorwa byayo n’inyubako y’ubuhunikiro yaririmo kandi twanayikoreshejeho igihe gito. Ubu umusaruro usigaye uba mwinshi imvura yagwa tukabura ahantu twanurira, ugapfira mu mbuga.”

Abahinzi bavuga ko babonye umusaruro mwinshi ariko uhunikiro batije ikigo EAX ntibabusubizwa

Bamenyayabo Valerie na we yagize ati: “Inzu yacu ikoreramo EAX ni twe twabanje kuyikoreramo gusa kubera amazi make yari mu gishanga twahinzemo ibigori dutegereza ko amazi azaba menshi ngo tubone guhinga umuceri. Ubu umusaruro w’umuceri wabaye mwinshi ku buryo inzu iri ku mbuga itajyamo umusaruro wose. Twategereje ko dusubizwa inzu kuko dutubura imbuto y’umuceri ariko tubura aho tuyishyira ukangirika.”

Imvaho Nshya yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Ikigo EAX kuva mu cyumweru gishize ariko ntibwabasha kwitaba mu gihe kingana n’icyumweru cyose.

Hope Munganyinka, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yavuze ko bagiye gukurikirana bamenye impamvu EAX idatanga inyubako yatijwe.

Yagize ati: “Niba ari EAX irimo turaza gukurikirana kuko umusaruro urimo uraba mwinshi ukabura aho ujya, turaza kureba niba dushobora kuvugana na MINAGRI ndetse dufatanyije nk’Akarere niba iyo nyubako yagarurirwa koperative cyangwa niba hari indi gahunda ihari.”

Mu ruzinduko Abasenateri bagiriye kuri iyo Koperative, Visi Perezida wa Sena Ushinzwe Imari n’Abakozi Dr Mukabaramba Alvera, yijeje abanyamuryango ba koperative Indatwa Kayonza kubakorera ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Yagize ati: “Dukurikije uko koperative yahawe inyubako ndetse bakaba bayifitiye n’ibyangombwa, iri kurengana. Twe tugiye kuganira na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi tumusabe aze kureba iki kibazo.”

Koperative Indatwa Kayonza igizwe n’abahinzi b’umuceri bo mu Mirenge ya Rwinkwavu Mwili na Gahini ikaba ifite abanyamuryango 4,468.

Abo bahinzi bavuga ko kuba Akarere kagiye kwagura ubuso bahingaho umuceri mu gishanga cya Rwinkwavu, bukava kuri hegitari 1,007 bukagera kuri hegitari 3000, ari intandaro yo kuba basaba guhabwa ubuhunikiro bahoranye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22