Kayonza: Abantu batandatu bishwe n’imvura

Kayonza: Abantu batandatu bishwe n’imvura

Abantu batandatu bapfuye undi umwe arakomereka kubera imvura nyinshi ivanze n’umuyaga ukomeye yaguye mu Murenge wa Murama, mu Karere ka Kayonza, ku wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, yatangaje ko imvura yatangiye ahagana saa mbiri n’igice z’amanywa, ivanze n’umuyaga mwinshi n’imyuzure byasenye inzu ndetse byangiza n’imirima.

Yagize ati: “Imvura yari nyinshi cyane, iza ifite umuyaga mwinshi n’imyuzure byahitanye abantu, bikomeretsa abandi, kandi yangiza byinshi.”

Yakomeje avuga ko inzu umunani zasenyutse, naho ihene esheshatu, ingurube eshatu n’inkoko nyinshi birapfa. Imirima ifite ubuso bwa hegitari zigera kuri 20 irimo imirima y’urutoki na yo yangiritse.

Yongeyeho ati: “Imiryango yahungabanye iri gufashwa n’inzego z’ibanze. Turakorana na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) kugira ngo tubafashe ndetse dukomeze no kongera ubumenyi ku bijyanye no kwirinda ibiza, harimo gutunganya imiyoboro y’amazi no kuzirika ibisenge by’inzu.”

Nyemazi yabwiye The New Times ko imyiteguro yo gushyingura abahitanywe n’ibiza ikomeje, mu gihe uwakomeretse ari kuvurirwa mu bitaro.

Mbere y’ibi, mu ntangiriro z’uku kwezi, Akarere ka Kayonza kari kahuye n’ikindi kiza giturutse ku mvura ubwo abantu umunani bakomeretse bakubiswe n’inkuba tariki 1 Ukwakira 2025.

Ni ibyago byabaye ubwo abo bantu barebaga umukino wa CAF Champions League wahuje APR FC n’ikipe ya Pyramids FC yo mu Misiri, mu kabari kari mu Murenge wa Kabarondo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17