Karongi: Ibendera ry’Igihugu ryibiwe ku Kagari abaharinda basinziriye

Karongi: Ibendera ry’Igihugu ryibiwe ku Kagari abaharinda basinziriye

Ibendera ry’Igihugu ryari ku Biro by’Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Gishyita, Akarere ka Karongi ryibwe, umuzamu n’abanyerondo babiri batabwa muri yombi kuko bavuga ko ryibwe mu gihe bose bari basinziriye. 

Abo bagabo uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gishyita mu gihe iperereza rikomeje, kandi ubuyobozi bufite icyizere ko bashobora hutanga amakuru y’ibura ryaryo.

Umwe mu banyerondo bakoze mu ijoro rimwe n’abatawe muri yombi, yavuze ko abo babiri bari bashyizwe ku Biro by’Akagari ka Buhoro ngo bafatanye n’umuzamu uhasanzwe, ariko bose bahageze barisinzirira. 

Ati: “Bakangutse ahagana saa munani z’igicuku barebye ibendera bararibura. Umuzamu yahise ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro amubwira ko ibendera ryibwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yahise atanga amakuru ku Murenge, batangira gushakisha ariko kugeza ubu ngo iryo bendera ntiriraboneka.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita Nsengiyumva Rwandekwe Songa, avuga ko iryo bendera rishobora kuba ryibwe kubera uburangare bw’abo barinzi babuze gukora akazi kabo bakisinzirira.

Ati: “Turacyashakisha ku bufatanye n’abaturage ntituraribona. Kuba bagiye bakisinzirira bose bakibagirwa akazi kabajyanye ni uburangare bukomeye cyane ni yo mpamvu bagomba kugira ibyo babazwa. Mu makuru batanga kuri RIB birashoboka kohari ikiza kumenyekana.”

Yasabye abanyerondo n’abazamu guhoza imbere inshingano zabo, uwumva atari buzishobore uwomunsi bitewe n’impamvu zinyuranye akabivuga kare agasimburwa aho gutuma abantu batekereza ko acunze umutekano kandi yisinziriye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17