Karongi: Abangavu babyaye imburagihe bashishikarizwa kwigira

Karongi: Abangavu babyaye imburagihe bashishikarizwa kwigira

Muri gahunda y’ukwezi kwahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire , Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bufatanyije n’abafatanyabikorwa babwo bahurije hamwe abangavu basaga 100 babyaye imburagihe bahabwa ibiganiro bitandukanye bigamije imibereho myiza yabo.

Mukase  Valentine, Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza, yibukije abo bangavu ko ubuyobozi bwiza bw’Igihugu buhora bubatekerezaho.

Yagize ati: “Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bubatekerezaho kandi bukora ibishoboka ngo mugire imibereho myiza, mwiteze imbere ndetse munateze imbere Igihugu, ni imwe mu mpamvu bwabahurije hamwe”.

Yungamo ko ubuyobozi bwababajwe n’ibyababayeho, ariko ari igihe cyo gusohoka muri ayo mateka.

Ati: “Ntabwo ubuyobozi bushimishwa n’ibihe mwanyuzemo ariko kandi ntimunakwiriye guheranwa n’agahinda ahubwo muharanire icyabateza imbere.

Yabasabye kandi kwirinda uwakongera kubagusha mu mutego baguyemo, abizeza ubutabera, anabasaba kugaragaza ababahohoteye.

Ati: “Mwitwararike mutazongera kugwa mu mutego w’ibishuko, mumenye guhakanira ababashuka, mwe gutwara n’iraha babashukisha ibintu, ahubwo mukore cyane kugira ngo ibyo mukeneye mubyihe”.

Umwe muri abo bangavu watanze ubuhamya, yasobanuye ko akenshi bashukishwa impano, ariko ko ubu uko bagenda basobanurirwa barushaho gusobanukirwa uko bakwirinda.

Yagize ati: “Nkanjye nashukishijwe impano, nibona nyuma ntwite. Inama nagira bagenzi banjye b’abakobwa ni uko twajya tunyurwa n’ibyo dushobora kubona ubwacu, ntiduhange amaso ababiduha. Dukoresha uko dushoboye duharanire kwigira”.

Yongeyeho kandi ko ababyeyi bajya babihanganira ntibabatererane mu gihe babyaye, kuko biri mu bibahungabanya, bigatuma ahubwo hari n’abangavu bahitamo kuva iwabo bakagenda basize ba bana.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere n’abafatanyabikorwa batandukanye basabye aba bangavu kwitwararika, guhakanira ababashuka no kureba imbere bakabyaza umusaruro ubufasha butandukanye babona, bakarerera u Rwanda abana bibarutse.

Ababyeyi basabwe kudatererana abangavu babyaye kuko bibakururira ihungabana.

Yagize ati: “Ababyeyi ntimugatererane aba bangavu kuko bibatera guhungabana bitewe n’uko na bo ubwabo baba bari bakwiye kuba bakirerwa hanyuma bakaba banagomba kurera”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17