Karongi: 4 bapakiraga amabuye mu kirombe ibuye ryabagwiriye 3 bahita bapfa

Karongi: 4 bapakiraga amabuye mu kirombe ibuye ryabagwiriye 3 bahita bapfa

Abasore 4 bo mu Mudugudu umwe wo mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero, bapakiraga amabuye mu modoka mu kirombe kiri mu Kagari ka Kamina, Umurenge  wa Murundi mu Karere ka Karongi bagwiriwe n’ibuye rinini ryari hejuru yabo ku musozi, 3 rirabahitana, undi ajyanwa kwa muganga.

Abitabye Imana ni Munyetora Viateur w’imyaka 22, Murara Mathieu wa 23 na Niyigena Robert wa 26. Hishamunda Samuel wa 22 ni we uri kwa ganga mu bitaro bya CHUB, nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’umwe mu bahise bahagera bikiba.

Yagize ati: “Hari mu masaha y’umugoroba, bapakira amabuye muri iyo modoka, ibuye rinini cyane rihanuka hejuru ku musozi kuko ari umusozi w’amabuye gusa, rihuruduka bataribonye, rihurudukana n’ibindi bibuye ribagwaho uko ari 4, batatu bahita bapfa, uwari ugihumeka ajyanwa ku kigo nderabuzima ahabwa ubutabazi bw’ibanze yoherezwa mu bitaro bya CHUB.’’

Undi muturage na we ujya ukora imirimo muri iki kirombe, yavuze ko bari bari mu bwishingizi, yizera ko ubuyobozi bugiye gufasha imiryango yabo, bagahabwa impozamarira.

Ati: “Nanjye najyaga mpakora. Ubwishingizi buba buhari, tukizera ko ubuyobozi bw’Uturere twombi bugiye gufasha imiryango yabo kubona impozamarira, cyane cyane ko n’ibikorwa by’ubutabazi byakurikiyeho rwiyemezamirimo yabyitwayemo neza, biduha icyizere ko n’ibindi bizihuta.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie yabwiye Imvaho Nshya ko bikimara kuba bihutiye gutabara, uwari ugihumeka ajyanwa kwa muganga, abandi hategurwa uburyo bwo kubashyingura.

Ati: “Ni impanuka isanzwe nta burangare bw’uwo ari we wese bwahabaye. Ni ikirombe cyemewe, gisanzwe gicukurwamo amabuye asanzwe yo kubaka. Rwiyemezamirimo ugikoresha afite ibyangombwa bizarangira mu 2029. Yari anafite ubwishingizi.”

Yongeyeho ati: “Twabagiriye inama kubyihutisha imiryango yagize ibyago ikabona impozamarira bidatinze. Twabonye rwiyemezamirimo abyumva neza, afite umutima n’ubushake bwo gufasha ngo byihute, n’ibyahise bikenerwa byose, haba mu guherekeza abitabye Imana, gufata mu mugongo imiryango yabo no kwita kuri uwo ukirembye ibyinshi ni we wabikoze. Biduha n’icyizere ko n’ibindi bizihuta.’’

Yavuze ko ubuyobozi bw’Uturere twombi bwafatanyije guhumuriza imiryango yagize ibyago, igirwa inama yo kugana ubuyobozi byihuse ngo bubafashe gukurikirana iby’impozamarira.

Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kuyifata mu mugongo, anasaba abakora muri icyo kirombe gukomeza akazi nk’ibisanzwe, birinda icyabahungabanyiriza ubuzima.

Abaturage bababajwe n’urupfu rw’aba basore
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17