Kampani zicukura umucanga mu migezi ya Nyamutera na Giciye zasabwe guhagarara

Kampani zicukura umucanga mu migezi ya Nyamutera na Giciye zasabwe guhagarara

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore yasuye Akarere ka Ngororero ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023 areba uburyo bimwe mu biraro byo muri ako Karere byabungabungwa, kampani zicukura umucanga mu migezi ya Nyamutera na Giciye zisabwa kuba zihagaritse imirimo muri ako gace.

Dr Gasore yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi RTDA Imena Munyampeta n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imicungire y’imyuzure n’iterambere ryo kubika amazi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe umutungo kamere w’amazi RWB Bugingo Devis basuye Akarere ka Ngororero   hagamijwe kureba uburyo umucanga ugenda wuzura mu biraro bya Rubagabaga na Satinsyi   wakurwamo.

Bitewe nuko iyo ari mu gihe cy’imvura by’umwihariko, umucanga uba mwinshi ugasatira ibiraro, ndetse hakaba ubwo biteje imyuzure mu nkengero, ni ngombwa ko harebwa uko umucanga ukurwamo, ariko na byo bigakurikiza amabwiriza hagamijwe gukomeza kubungabunga ibidukikije.

Hafashwe umwanzuro ko kampani zicukura umucanga mu migezi ya Nyamutera na Giciye yo mu Karere ka Nyabihu baba bahagaze aho bakorera, kuko bamaze kugera ku bujyakuzimu batagomba kurenga, bakimukira ku mugezi wa Rubagabaga akaba ariho baba bakorera.

Ku mugezi wa Satinsyi kubera isayo irimo, hasabwe ko NPD yaba ikora iyo mirimo yo kuyikura mu mugezi.

Iyi mirimo yagombaga guhita itangira mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ku itariki ya 02 Ukuboza 2023.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54