Kamonyi: Umukecuru yasaniwe inzu yongera kumva icyanga cy’ubuzima

Kamonyi: Umukecuru yasaniwe inzu yongera kumva icyanga cy’ubuzima

Mukantagengwa Speciose, Umukecuru utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo yashimye Umuryango wa Gikirisitu ‘Comfort My People Ministry’ wamusaniye inzu.

Avuga ko yasuwe n’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’ubw’Umuryango uharanira Inyungu z’Abacitse ku icumu ‘Ibuka’, nyuma yaho imirimo yo kumusanira inzu igahita itangira.

Yagize ati “Nagiye kubona mbona bazanye imodoka y’amabuye, umucanga n’isima batangira kunyubakira.

Byarandenze nkajya nibaza nti ese nanjye ndi uwo kwitabwaho bene aka kageni?”.

Ashima Umuryango Comfort My People n’ubuyobozi mu nzego bwite za Leta budahwema kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Pasiteri Willy Rumenera, Umuyobozi wa Comfort My People, yashimye Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside, asaba abayirokotse kugira icyizere no kwiringira ko bazongera kubona ababo.

Yabasabye gukomeza gukundana birushijeho bakagira intwaro yo gutsinda umwanzi wakoresheje urwango.

Ati “Nyabuneka mukomeze gukundana ndetse urukundo murugire intwaro ikomeye yo gutsinda umwanzi waduteje urwango.

Nimukundana Imana izategeka imigisha yose kubazaho kuko ahari urukundo, haba isoko y’imigisha”.

Mbonigaba Jean Pierre, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Karama, ashimangira ko iyi gahunda yari iteganyijwe mu gushimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda bikajyana no guha amaboko intwaza ndetse n’abarokotse Jenoside.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Karama, Nsabimana Fabien, ashima byimazeyo uyu muryango kubera ubufatanye bwo guha icyizere cyo kubaho abanyamuryango ba Ibuka.

Ati “Ubu dufite icyizere cyo kubaho kuko dufite ubuyobozi butwitaho burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wayoboye Inkotanyi, zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Avuga ko bari basigaranye intwaza 8 mu Murenge wa Karama ariko umwe akaza kwitaba Imana biturutse ku burwayi.

Ahamya ko abandi barindwi basigaye bitabwaho n’ubuyobozi ndetse ko n’umuryango wa Gikirisitu Comfort My People waberetse urukundo.

Pasiteri Willy Rumenera, Umuyobozi Mukuru wa Comfort My People Ministry
Uyu mukecuru yasaniwe inzu yongera kumva ko hari abo bari kumwe bamuri hafi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RDC: Ebola imaze kugira imfubyi abana basaga 2 000  8 Ukwakira 2026 Saa 12:15
  2. Ubwenge Buhangano: Indi ntwaro y’imitwe y’iterabwoba 7 Ukwakira 2026 Saa 19:25
  3. Amavubi yazamutse imyanya icyenda ku rutonde rwa FIFA bwa mbere mu myaka icyenda 7 Ukwakira 2026 Saa 15:32
  4. France Mpundu n’umugabo we berekanye imfura yabo 7 Ukwakira 2026 Saa 15:14
  5. Sheila Gashumba yateye utwatsi ibyo gukubita umubyinnyi bapfa umukunzi 7 Ukwakira 2026 Saa 15:04