Kamonyi: Hafashwe umugabo wari ufite udupfunyika tw’urumogi 1933

Kamonyi: Hafashwe umugabo wari ufite udupfunyika tw’urumogi 1933

Umugabo witwa Muhawenimana Jean Marie Vianney ufite imyaka 35 utuye mu Karere ka Rubavu yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 1933, afatiwe hafi y’inzu zicumbikira abantu ku Ruyenzi.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo yemejwe n’Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yatangarije Imvaho Nshya ko uyu mugabo yafashwe tariki ya 21 Werurwe 2024.

Yagize ati: “Uyu mugabo koko yarafashwe ejo tariki ya 21 Werurwe 2024 ahagana saa tatu afatirwa ku Kamonyi mu kagali ka Muganza mu Murenge wa Runda, mu Kagali ka Nyagacyamu afite udupfunyika tw’urumogi 1933 ndetse anafatanwa umubavu (Parfum) n’amafaranga ibihumbi 92 (92.000 frw) bikekwa ko yari yacuruje cyangwa yayitwaje.”

Akomeza avuga ko uru rumogi rufite inkomoko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ariko uyu mugabo Muhawenimana Jean Marie Vianney akaba atuye mu Karere ka Rubavu ari naho aturukura, aruzana mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza nk’uko amakuru y’ibanze abigaragaza.

Yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge byose ariko tuributsa abacuruza ibiyobyabwenge ko urumogi ruri mu biyobyabwenge bikomeye ndetse ufashwe arucuruza cyangwa aruhinga ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu giteganywa n’amategeko.

Ababibonye bavuga ko uyu mugabo yafatiwe hafi y’inzu icumbira abantu (Lodge) iri mu Murenge wa Runda mu Kagali ka Muganza bigakekwa ko yaba yari agiye kuharara agamije kubiha ababicuruza bo muri aka Karere.

Uwo mugabo wafashe afungiwe kuri RIB sitasiyo ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ngo hagaragare neza andi makuru arenzeho.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje n’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku biyobyabwenge bihambaye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14