Kamonyi: Bakanguriwe kwita ku buhinzi bahinga ubutaka bwose

Kamonyi: Bakanguriwe kwita ku buhinzi bahinga ubutaka bwose

Ku wa Kabiri taliki ya 20, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi gutangiza igihembwe cy’ihinga 2023A, asaba abahinzi kwita ku buhinzi, bagahingira igihe kandi bagahinga ubutaka bwose bugenewe guhingwa.

Guverineri Kayitesi yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Ikigo cy’Igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Inzego z’Umutekano n’abaturage bo mu Mirenge ya Rugalika, Mugina na Nyamiyaga bakorera mu gishanga cya Ruboroga cya Hegitari 130 gutangiza igihembwe cy’ihinga cya 2023A aho bateye ibigori.

Mu butumwa Guverineri yahaye abahinzi yabasabye guhinga ubutaka bwose buhingwa, gutera imyaka ku gihe no kubishishikariza abaturanyi, gukoresha inyongeramusaruro kandi neza, gufata neza umusaruro, gufata ubwishingizi bw’imyaka no kurwanya isuri mu mirima yabo.

Guverineri n’abafatanyabikorwa mu buhinzi by’umwihariko abafasha mu kongerera agaciro umusaruro no gushaka amasoko; abagira uruhare mu kwegereza abahinzi inyongeramusaruro; bitabiriye iki gikorwa.

Abafashamyumvire mu buhinzi 400 bahuguwe na GoodNeighbors bahawe seritifika n’ibikoresho birimo amapombo atera imiti, amasuka, bote n’imashini zo kuhira, Iki gishanga gihingwamo na koperative Indatwa za Kamonyi ifite abanyamuryango 1,482 bahinga Ibigori, Ibishyimbo n’imboga.

Ikindi Guverineri Kayitesi yagarutseho yasabye abaturage kudasibya abana ishuri no kubarinda ubuzererezi, kwirinda ingaruka z’ibiza bazirika ibisenge banarwanya isuri no kwirinda amakimbirane mu miryango yabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48