Kamonyi: Abantu 4 batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu
Abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ndorimana Jean d’Amour, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira nyuma y’uko habonetse umurambo w’uwo mugabo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2026, uryamye mu muferege w’umuhanda wa kaburimbo, afite ibikomere ku mutwe, bituma bakeka ko yaba yishwe.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kamayanja, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko mu gitondo ari bwo amakuru y’urwo rupfu yamenyekanye, umurambo wa Ndorimana Jean D’Amour uryamye mu muferege w’umuhanda wa kaburimbo, afite ibikomere ku mutwe.
Nyakwigendera wari umaze iminsi mike yimukiye muri ako gace, yabonywe n’abakora irondo ry’umwuga mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Kamena 2026, bahita batabaza inzego z’umutekano nyuma yo gusanga yamaze kwitaba Imana.
Abaturage bavuga ko uburyo bamusanze bugaragaza ko ashobora kuba yagiriwe nabi nyuma yuko umurambo we bawusanganye ibikomere ku mutwe. Nsabimana Evariste, umwe mu baturage, yavuze ko bageze aho umurambo wari uri basanga nyakwigendera afite ibikomere ku mutwe yamaze gupfa.
Ati: “Twamenye amakuru mu gitondo, abanyerondo ni bo batubwiye, twahageze dusanga umurambo we uryamye mu muferege afite ibikomere, turamuzi kuko yari acumbitse muri uyu mudugudu, kandi uko twamubonye biratuma twibaza ko ashobora kuba yishwe akaza kujugunywa aha.”
Nyirabera Emmerance yavuze ko inkuru y’urupfu rwa Ndorimana yayimenyeshejwe n’umwana we, amusaba kujya kureba ibyabaye, agezeyo asanga ari umuturanyi wabo wapfuye.
Yagize ati: “Twagezeyo dusanga ni D’Amour, yari umuntu mwiza, nta makimbirane twari tuzi yagiranaga n’umuntu uwo ari we wese, urupfu rwe rwatubabaje cyane.”
Nikuze we yavuze ko nyakwigendera asize abana batatu bato, asaba ko iperereza ryakorwa kugira ngo niba hari uwagize uruhare muri uru rupfu agezwe imbere y’ubutabera. Ati: “Yari umuntu twari duturanye, nta rugomo tuzi yagiraga, turifuza ko niba hari uwaba yamugiriye nabi yamenyekana akabihanirwa.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko hari abagabo bane bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ndorimana Jean D’Amour. Ati: “Polisi yafashe abagabo 4 bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira, mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.”
Akomeza avuga ko umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Remera- Rukoma gukorerwa isuzumwa, anaboneraho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera no gusaba abaturage kwirinda ibyaha.
Amakuru atangwa n’abaturage n’umuryango wa nyakwigendera avuga ko bamubonye bwa nyuma ku Cyumweru ahagana saa munani z’amanywa, nyuma ntiyongera kugaruka iwe. Umugore we na we yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rw´umugabo we, kandi uwaba yabigizemo uruhare akabihanirwa.
