Kagere Meddie yatandukanye na Namungo FC

Kagere Meddie yatandukanye na Namungo FC

Rutahizamu w’Amavubi Kagere Meddie yatandukanye n’ikipe ya Namungo FC yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yari amazemo umwaka umwe.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Nyakanga 2025, ni bwo Namungo FC yatangaje ko yatandukanye uyu rutahizamu nyuma yo gusoza amasezerano bari bafitanye, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 38 yageze muri Namungo FC avuye Singida Fountain yerekejemo avuye muri Simba SC yagiriyemo ibihe byiza muri Tanzania igihe kinini.

Mu Mwaka ushize w’Imikino Kagere yatsinze ibitego bitatu muri Shampiyona mu gihe Namungo FC yasoje Shampiyona iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 35.

Kagere ni umwe mu bakinnyi bafite amateka muri Shampiyona ya Tanzania aho mu mwaka w’imikino wa 2018-19 akinira Simba SC yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi (23) ndetse yongera no kubikora mu 2019-20 yinjiza (22), agahigo yihariye muri iki gihugu ko kuba ari we wabikoze imyaka ibiri yikurikiranya.

Namungo FC yatandukanye na Meddie Kagere wari uyimazemo umwaka umwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  2. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  3. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  4. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  5. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27