Kabaya bakanguriwe kwitabira serivisi z’irangamimerere

Kabaya bakanguriwe kwitabira serivisi z’irangamimerere

Kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Ngororero hakozwe Umuganda Rusange Usoza Ukwezi kw’Ugushyingo 2023, ku rwego rw’Akarere Umuganda rusange wakorewe mu Murenge wa Kabaya mu Kigo cy’Ishuri cya GS Kabaya ahibanzwe gutunganya ubusitani no gutera ibiti.

Umushyitsi Mukuru yari Depite Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence.

Depite Uwamariya yasobanuye impamvu ari ngombwa kandi ari inshingano kwandikisha abana mu irangamimerere.

Yagize ati: “Murasabwa kwita ku irangamimere mukandikisha abana bavutse kandi mukanavana abapfuye mu bitabo by’irangamimerere kugira ngo igenamigambi rikorwe neza”.

Ku kigo cy’Ishuri cya GS Kabaya mu muganda hatunganyijwe ubusitani, hazirikwa ibisenge by’amashuri hagamijwe kwirinda ko byazatwarwa n’umuyaga no gutera ibiti mu nkengero zayo mashuri ndetse hanakozwe imirima y’igikoni.

Nyuma y’umuganda rusange hatanzwe ubutumwa bwo gutangiza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina; b izakorwa kuva Kuwa 25 Ugushyingo 2023 kugeza Ku wa 10 Ukuboza 2023 ku Nsanganyamatsiko igira iti: ‘Dufatanye! Dukumire ihohoterwa rishingiye ku gitsina’.

Ubukangurambaga ku Kwimakaza Umuco w’isuku n’isukura ku  nsanganyamatsiko igira iti ‘Isuku hose ihera kuri njye, sintera umwanda kandi sindebera umwanda’

Gutangiza icyumweru cyahariwe Kurwanya ruswa kizakorwa kuva Kuwa 25 Ugushyingo 2023 kugeza ku wa 08 Ukuboza 2023 ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Kurwanya ruswa: Ibyagezweho mu myaka 20’.

Kugira Uruhare mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha; gukangurira abaturage gukora cyane no kwigira bakivana mu bukene (Graduation from Poverty).

Ubutumwa bwo kwizihiza imyaka 75 y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa muntu ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Agaciro, Ubwisanzure n’Ubutabera kuri bose’. Uyu munsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu uzizihizwa ku wa 10 Ukuboza 2023.

Umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2023 witabiriwe n’abantu bo mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi n’iz’umutekano n’abaturage b’Umurenge wa Kabaya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13