Jurgen Klopp ntazongera gutoza Liverpool nyuma y’uyu mwaka

Jurgen Klopp ntazongera gutoza Liverpool nyuma y’uyu mwaka

Umudage Jurgen Klopp w’imyaka 56 utoza ikipe ya Liverpool yatangaje ko uyu mwaka w’imikino wa 2023- 2024 ari wo mwaka wa nyuma atoza iyi kipe nyuma y’imyaka icyenda.

Iyi nkuru itunguranye yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Mutarama 2024 na nyiri ubwite avuga ko arushye akeneye ikiruhuko.

Yagize ati: “Nzatandukana na Liverpool nyuma y’uyu mwaka w’imikino. Ndabyumva biratungura benshi ariko mu by’ukuri nanjye sinzi uko nabisobanura.”

Yakomeje avuga ko arushye akeneye ikiruhuko.

Ati: “Nkunda buri kimwe muri iyi kipe, mu mujyi ndetse n’abafana. Ni umwanzuro nkwiye gufata kuko ndarushye. Nta kibazo mfite, ubu meze neza ariko ntabwo naguma mu kazi igihe cyose.”

Yasoje agira ati: “Nyuma y’imyaka yose twabanye, ibyo twanyuzemo byose, urukundo rwariyongereye, byinshi biriyongera bityo mbagomba ukuri. Uko ni ko kuri.”

Si Jurgen Klopp uzagenda wenyine n’abandi bari bamwungirije barimo Pepijn Lijnders, Peter Krawietz na Vitor Matos ushizwe iterambere ry’abatoza.

Mu myaka icyenda yari amaze muri Liverpool yatwaye ibikombe bitandatu birimo UEFA Champions League muri 2018, igikombe cya shampiyona 2020, FA cup, Carabao cup, UEFA Super CUP n’igikombe cy’Isi cy’amakipe (Clubs)

Kugeza ubu Liverpool ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Bwongereza ku munsi wa 21 n’amanota 48, iyi kipe kandi yageze ku mukino wa nyuma wa Carabao cup aho izakina na Chelsea ni mu gihe ikiri muri UEFA Europa League na FA Cup.

Klopp yaherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri yari kuzamugeza muri 2026 akiri umutoza wa Liverpool.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42