Junior Giti yagaragaje impamvu Chriss Eazy amaze igihe atagaragara mu muziki

Junior Giti yagaragaje impamvu Chriss Eazy amaze igihe atagaragara mu muziki

Bugingo Bonny wamenyekanye nka Junior Giti uzwi mu gusobanura filimi akaba ari n’umujyanama w’umuhanzi Chriss Eazy yasobanuye impamvu nta ndirimbo y’uyu muhanzi iheruka gushyirwa hanze cyangwa ngo agaragare mu gitaramo icyo ari cyo cyose.

Hashize amezi atari make abakunzi ba Chriss Eazy bibaza impamvu uyu muhanzi bihebeye nta gihangano aheruka kubaha cyangwa ngo bamubone mu bitaramo nyuma y’aho yagiriye ibyago byo gupfusha nyina.

Ubwo yari mu kiganiro ku muyoboro wa Youtube cyatambutse tariki 23 Ugushyingo 2025, Junior Giti yagaragaraje ko urupfu rw’umubyeyi w’uwo muhanzi rwateje icyuho mu buhanzi bwe.

Yagize ati: “Imiziki yakoraga akenshi habagamo uruhare rw’umubyeyi we, yarayimwumvishaga akayumva akamubwira ati ibi n’ibi bihindure agatanga inama nk’umuntu ubikunda, hajemo icyuho kitanoroshye.

Hashize igihe abantu batubaza ngo iminsi ibaye myinshi nta ndirimbo ya Chriss Eazy ijya hanze? Buriya ibintu bye byabereye rimwe, yafashe ikiruhuko nta ndirimbo asohora nta bitaramo agaragaramo kugira ngo abanze yitekerezeho, ni ibihe bitari byoroshye ariko ubungubu arimo arasubira ku murongo vuba arabaha imiziki nk’uko byari bisanzwe.”

Byari ibihe bigoye kuko nyuma y’ibyumweru bike apfushije nyina witabye Imana tariki 13 Kamena 2025, hakurikiyeho nyirakuru waje kwitaba Imana tariki 24 Kamena 2025, byose bikamushegesha kuko byabaye mu bihe bikurikirana.

Junior Giti avuga ko kimwe mu bintu byamusunikiye gukorana na Chriss Eazy ari ikinyabupfura yamubonanye ku munsi wa mbere bahura n’uburyo ari umunyamwete mu byo akora.

Chriss Eazy azwi cyane mu ndirimbo zirirmo Inana, Sambolela, Bana, Naumia yatuye nyina nyuma y’urupfu rwe, Sekoma n’izindi.

Urupfu rwa nyina na nyirakuru rwagize ingaruka ku muziki we
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35