Joseph Sackey yasinye muri Mukura VS

Joseph Sackey yasinye muri Mukura VS

Ikipe ya Mukura VS yasinyishije Joseph Sackey wakiniraga Muhazi United FC mu kibuga hagati, amasezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025.

Tariki ya 30 Kamena 2025, ni bwo Joseph Sackey ukomoka muri Ghana yasoje amasezerano yari afite muri Muhazi United, ahitamo gushaka indi kipe kuko iyo yarimo yari imaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Joseph Sackey w’imyaka 23 yagize umwaka mwiza wa 2024/25 muri Muhazi United yari abereye kapiteni, aho yakinnye mu kibuga hagati atsinda ibitego bitatu, anatanga indi mipira ine ivamo ibindi.

Sackey abaye umukinyi wa Kabiri Mukura VS isinyishije muri iyi mpeshyi nyuma Emmanuel Tuyishime wavuye mu Amagaju FC.

Iyi kipe kandi yongereye amasezerano y’imyaka abiri Hakizimana Zuber na Niyonzima Eric Fiston.

Joseph Sackey yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yerekeje muri Mukura VS
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi Christopher yakoze igitaramo cy’amateka muri Uganda 7 Ugushyingo 2026 Saa 21:13
  2. Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye 7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27
  3. Kigali: Hatewe ibiti 2 238 ku buso bwa hegitari 8 7 Ugushyingo 2026 Saa 16:27
  4. Imbamutima z’abanditsi barimo Nsanzabera bahembwe 7 Ugushyingo 2026 Saa 13:07
  5. Paraguay: Perezida Santiago Peña yafungiwe iwe mu rugo asimbuzwa Visi Perezida Pedro Alliana 7 Ugushyingo 2026 Saa 09:27