José Mourinho yirukanywe na AS Roma kubera umusaruro muke

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 16, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

José Mourinho wari Umutoza Mukuru wa AS Roma, yirukanywe muri iyi kipe kubera umusaruro muke yatangiranye muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Ibi byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 binyuze mu itangazo bashyize hanze.

Yagize iti: “Turashaka gushimira Jose mu izina rya twese muri AS Roma kubera ishyaka n’imbaraga kuva yagera muri iyi kipe.

Tuzahora twibuka cyane igihe yamaze muri Roma, ariko twizera ko impinduka zihuse ari inyungu z’ikipe. Twifurije Jose n’abatoza bamwungirije ibyiza byose mu bikorwa byabo biri imbere.”

Bibaye nyuma y’aho ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, ikipe ya AS Roma yatsinzwe ibitego 3-1na AC Milan na yo ibarizwa mu Butaliyani.

Mu myaka ibiri José Mourinho yari amaze muri AS Roma yayifashije kwegukana igikombe cya UEFA Conference League 2021-2022, iba ikipe ya mbere yo mu Butaliyani yegukanye igikombe gitegurwa na UEFA nyuma y’imyaka 12.

Mu mikino itandatu Mourinho yaherukaga gutoza muri shampiyona y’u Butaliyani yatsinze umukino umwe gusa.

Mourinho asize AS Roma ku mwanya wa cyenda n’amanota 29 muri shampiyona ya Serie A

José Mourinho yagizwe umutoza mukuru wa AS Roma tariki 1 Nyakanga 2021 nyuma yo gutandukana na Tottenham Hotspur F.C muri 2019

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 16, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE