Jose Chemeleone yasabye abagabo kubaha igitsina gore

Jose Chemeleone yasabye abagabo kubaha igitsina gore

Umuhanzi w’umunyabigwi Jose Chameleone yahamagariye abagabo n‘abasore kubaha igitsina gore kuko kuri bo ariho bakura umutuzo ndetse bakaba isoko y’akamwenyu ku masura yabo.

Ni ibyo Jose Chameleone yagaragaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2026, aho yavuze ko abagabo badakwiye gutesha agaciro imbaraga z’umugore, kuko ari bo batuma ubuzima bwabo busendera umunezero.

Yaditse ati: “Azashyira akanyamuneza mu buranga bwawe, aguhe ibyishimo bikugeza ku rwego rwo hejuru. Ni yo mpamvu udakwiye na rimwe gusuzugura imbaraga n’ubushobozi by’umugore.”

Jose Chameleone avuze ibi mu gihe amaze iminsi mike yemeranyije gutana n’uwahoze ari umugore we Daniella Atim banabyaranye abana batanu ariko mbere y’uko bitangazwa ko bemeranyijwe gutandukana yari yamugeneye ubutumwa bugaragaza ko nta wamuhiga.

Ubutane bwabo bombi bwasize Daniella Atim ahawe uburenganzira bwo gukomeza kurera abana batanu babyaranye na Chameleone barimo Abba Mayanja, Alpha Mayanja, Amma Mayanja, Alba Mayanja na Xara Mayanja, mu gihe Jose Chameleone yemerewe kujya abasura aho batuye muri Amerika.

Uwo muhanzi kandi yemeye kujya atanga buri kwezi amafaranga y’indezo y’abana angana na 2 000$ [asaga miliyoni 2,9 Frw], agamije gufasha mu mibereho yabo no kubitaho.

Nubwo umuryango wa Jose Chameleone na Daniella Atim umaze igihe kinini ufite ibibazo, uwo muhanzi yahoze iteka agaragaza ko yubaha kandi akunda umugore babyaranye bityo atamuvugaho ikibi cyose.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25