Jose Chameleone yibutse abavandimwe be babiri bitabye Imana muri Werurwe

Jose Chameleone yibutse abavandimwe be babiri bitabye Imana muri Werurwe

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba Jose Chameleone yibutse abavandimwe be babiri bitabye Imana mu bihe bitandukanye ariko mu kwezi kumwe kwa Werurwe avuga ko akibazirikana.

Ukwezi kwa Werurwe gusa gufatwa nk’ukutarabaye ukw’amahirwe mu muryango wa Mayanja ukomokamo ibyamamare birimo Jose Chameleone, Weasel, Pallaso n’abandi kuko nubwo abavandimwe babo Hamphrey Mayanja na Emmanuel Mayanja bitabye Imana mu kwezi kwa Werurwe mu myaka itandukanye.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga Jose Chameleone yazirikanye abavandimwe be ababwira ko bazahora ari ab’agaciro kuri we.

Yanditse ati: “Mwembi twababuze muri Werurwe. Hamphrey Mayanja tariki 30 Werurwe 2024, Emmanuel Mayanja tariki 16 Werurwe 2015, mwagiye kare bamalayika bacu, mukomeze muruhukire mu mahoro. Turabakumbuye bavandimwe banjye.”

Humphrey Mayanja yitabye Imana mu gihe hari hashize gusa imyaka icyenda uyu muryango ubuze umuvandimwe wabo Emmanuel Mayanja, na we wari ufite izina rikomeye mu muziki wa Uganda, witabye Imana tariki 16 Werurwe 2015, afite imyaka 24 gusa.

Amakuru y’ikishe Humphrey Mayanja yatangajwe n’abaganga yagaragaje ko yishwe n’indwara zikunze kwibasira inyama y’umwijima mu gihe Emmanuel Mayanja AK47 we yikubise hasi ubwo yari mu bwiherero bikarangira ajyanywe kwa muganga ari nabyo byamuviriyemo urupfu icyakora icyo gihe Polisi yatangaje ko atigeze akubitwa cyangwa ngo ahumanywe.

Ubusanzwe Jose Cameleon avukana n’abarimo Wiseal, Pallaso, Humphrey Mayanja, Emmanuel Mayanja n’abandi barimo mushiki wabo umwe bakaba ari bene Gerard Mayanja na Prossy Mayanja.jopse

Jose Chameleone yagaragaje ko Werurwe ari ukwezi kw’ibyago mu muryango we
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35