Jose Chameleone yatagatifuje Sitade Amahoro azataramiramo

Jose Chameleone yatagatifuje Sitade Amahoro azataramiramo

Umuhanzi w’Umunyabigwi muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba Jose Chameleone, yagaragaje ibyishimo atewe no gutaramira muri Stade Amahoro ayita ’ntagatifu‘.

Uwo muhanzi yeretswe urukundo n’Abanyarwanda mu gitaramo aheruka gukora tariki 25 Gicurasi 2025, yatangarije abamukurikira kuri Instagram ko azatarama mu birori byo kwakira igikombe by’ikipe ya APR FC.

Yanditse ati: “Byemejwe ko nzongera ngataramira abantu banjye bo mu Rwanda kuri ‘sitade ntagatifu Amahoro Stadium’ ifite ubushobozi buhambaye kandi buhebuje; kuri uyu wa Gatatu nzifatanya na APR FC.“

Jose Chameleone ari mu Rwanda aho yari yaje mu gitaramo cyagombaga kuba mu ntangiriro z’umwaka gisubikwa kubera uburwayi yagize mu mpera za 2024.

APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona itsinze Muhazi United mu mukino wo ku munsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ni umukino wakinwe ku Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025 saa cyenda kuri Stade y’Akarere ka Ngoma.

Akigera i Kigali, Jose Chameleone yavuze ko akunda Perezida Kagame anamusabira umugisha ku Mana kubera iterambere yagejeje ku Rwanda.

Biteganyijwe ko ibirori byo kwakira igikombe kwa APR FC bakakimurikira abafana n’abakunzi bayo bizaba tariki 4 kamena 2025 kuri Stade Amahoro.

APR FC yaherukaga gutwara igikombe cy’amahoro
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48