Jeannette Kagame yifatanyije na New Life Rwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 

Jeannette Kagame yifatanyije na New Life Rwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 

Madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2026, yifatanyije n’Umuryango wa Gikirisitu New Life Rwanda kwizihiza imyaka isabukuru y’imyaka 25 umaze ukora ibikorwa bihindura ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze mu  ivugabutumwa, uburezi, ubuvuzi n’iterambere ry’abaturage.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye muri BK Arena i Kigali, byitabirwa n’ibihumbi by’abizera, abanyeshuri, abarangije kwiga mu bigo bikorana na New Life Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.

Iyi sabukuru ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 25 y’ubudahemuka ku Mana”, igamije kwizihiza urugendo rw’imyaka 25 uru rwego rumaze rutanga umusanzu mu mibereho y’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye.

Mu bikorwa byaranze uru rugendo harimo guteza imbere uburezi n’ubuvuzi, gufasha urubyiruko kwiteza imbere no kurutoza kuyobora, guteza imbere abagore ndetse n’ivugabutumwa rya Gikristo.

Iyi sabukuru kandi ni umwanya wo kuzirikana ibikorwa byakozwe mu myaka 25 ishize, uruhare rw’abafatanyabikorwa n’umusanzu w’abagiye banyura muri gahunda zitandukanye za New Life Rwanda.

Kuva yatangira mu mwaka wa 2001, New Life Rwanda yibanze ku bikorwa bigamije guhindura imibereho y’abantu, binyuze mu kubaka ubushobozi, guteza imbere ubumenyi no kwimakaza indangagaciro za Gikirisito.

Kwizihiza iyi myaka 25 birafatwa nk’umwanya wo gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka ishize no kureba ahazaza mu gukomeza ibikorwa by’ivugabutumwa n’iterambere ry’abaturage.

Uyu Muryango watangijwe na Pasiteri Dr. Charles Mugisha n’umugore we Florence Mugisha, bafatanyije n’inshuti zabo zo mu Rwanda no mu mahanga, uru rugendo rukaba rwaratangiriye mu Karere ka Kayonza na gahunda yo gufasha abana 29 kubona uburezi binyuze mu baterankunga babishyuriraga amashuri.

Mu 2002, batangije ishuri ry’inshuke i Kayonza, ryari rifite aho rihurira na gahunda yo gufasha abana kuko bari batangiye kubona abaterankunga. Mu 2003, iryo shuri ryaragutse rihinduka New Life Christian Academy, hanashingwa New Life Bible Church i Kigali.

Ibikorwa by’ivugabutumwa, iby’uburezi n’iterambere ry’abaturage byakomeje kwaguka, urubyiruko rw’u Rwanda rwarungukiye cyane muri ibyo bikorwa byagiye bibaherekeza kugeza mu mashuri makuru ba Kaminuza. 

Mu gihe yizihiza imyaka 25 mu 2026, Africa New Life Ministries ivuga ko imaze gufasha abanyeshuri barenga 19 000 kubona uburezi binyuze muri gahunda z’abaterankunga.

New Life Rwanda yaguye ibikorwa byayo birenga uburezi n’ivugabutumwa, yinjira no mu buvuzi no mu gufasha abagore kwiteza imbere.

Mu 2005, hatangijwe New Life Family Center i Kigali, igamije gufasha abagore batishoboye kubona ubumenyi bw’imyuga no gukura mu buryo bw’umwuka. Mu 2012, hatangijwe Dream Beauty Academy, itanga amahugurwa ajyanye n’ubwiza n’imyuga ifasha abagore kwihangira imirimo.

Mu 2015, hatangiye kubakwa Dream Medical Center (DMC), yafunguriwe abaturage mu 2018. Iki kigo cy’ubuvuzi cyabaye kimwe mu bikorwa by’ingenzi by’Umuryango mu rwego rwo gufasha abantu kubona serivisi z’ubuvuzi zigezweho kandi zinoze.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47