Japhet Mazimpaka yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo KC2

Japhet Mazimpaka yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Televiziyo KC2

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya wamamaye mu itsinda rya “Bigomba Guhinduka”, Mazimpaka Japhet, yagizwe Umuyobozi w’ishami rya kabiri rigenewe imyidagaduro rya Televiziyo y’u Rwanda rizwi nka KC2, asimbuye Gloria Mukamabano uherutse gusezera kuri uwo mwanya.

Mazimpaka yaciye amarenga y’imirimo mishya kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2026, ubwo yari mu kiganiro kuri Magic Fm yari asanzwe akoraho, asezera abagikurikira, ashimira abafana be ku bw’inkunga bamuhaye mu rugendo rw’itangazamakuru n’ubuhanzi icyakora ntiyatangaza ibindi agiye kwerekezamo.

Iby’uko yagizwe Umuyobozi wa KC2 byashimangiwe na mugenzi we Moses Iradukunda, bari basanzwe bahurira mu kiganiro cya ‘Samedi Detente’ kuri Radio Rwanda, wanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze amwifuriza amahirwe masa mu nshingano nshya.

Yanditse ati: “Iyo umuvandimwe wawe ageze ku ntsizi nawe uba utsinze. Umuyobozi mushya wa KC2, ntewe ishema nawe muvandimwe wanjye.

Ndakwifuriza ishya n’ihirwe ku nshingano nshya wahawe. Bigaragaza ko ibyo wakoze byose byahawe agaciro. Genda, uteze imbere KC2. Nzakumbura ibiganiro byose twakoranye, ariko kandi nishimiye intambwe wateye.”

Japhet Mazimpaka yize itangazamakuru n’itumanaho, aho yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 2021 muri Kaminuza ya Mount Kigali.

Mu 2023, yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Postgraduate) mu bijyanye n’Iterambere (Development Studies) muri Kaminuza ya ULK, mbere y’uko mu 2024 asubira muri iyo kaminuza akongera guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’imiyoborere.

Japhet Mazimpaka ahawe izi nshingano nyuma y’iminsi mike akoze igitaramo kidasanzwe yise “Social Media Influenza’’, yagaragarijemo uburyo akenshi hari igihe umuntu atangira kugira izina ariko nta mafaranga afite, bigatuma agira ihungabana cyangwa akabaho mu buzima atishimiye.

Japhet Mazimpaka yagizwe umuyobozi wa KC2
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25