Jackie M agiye gufatanya ivugabutumwa n’ubuhanzi

Jackie M agiye gufatanya ivugabutumwa n’ubuhanzi

Umuvugabutumwa akaba n’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbabazi Mugabo Jackie uzwi nka Pastor Jackie M, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ni we Ubikoze’, avuga ko igamije gufasha abantu gushima Imana no gukomeza kugira ibyiringiro ndetse ko ari iyo igiye gutuma akomeza kuririmba bihoraho.

Ni indirimbo yakoze yifashishije amashusho yo mu bukwe, aho agaragaza ko ibyo Imana yavuze ibisohoza kugira ngo ishimishe abantu bayo, bityo bakazahamya ineza n’ubuntu bwayo. Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026, Jackie M yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze agamije gutera imbaraga abantu banyuze mu bihe bikomeye kandi bashobora kuba baratakaje icyizere ko Imana ishobora kubafasha.

Ati: “Iyo ndirimbo nayikoze ngamije guha imbaraga benshi bashobora kuba barahuye n’ibibazo bitandukanye, badafite ibyiringiro ko Imana hari icyo yakora kuri ibyo bibazo. Igitekerezo cyayo cyaturutse ku muhungu wanjye wambwiye ko afite umukunzi kandi yitegura ubukwe nyuma yo gukira kanseri.”

Yongeraho ati: “Nahise numva indirimbo ije, ndavuga nti: ‘Ku bukwe bwe nzaririmba nshime Imana, ndetse mbwire n’abantu ko ibyo ivuga ijya inabikora.’” Muri iyi ndirimbo, Jackie M agaragaza ko hari igihe umuntu amara igihe yumva abandi bavuga ibyo Imana yabakoreye, ariko igihe kikagera na we akibonera ibyo Imana yakoze mu buzima bwe.

Ati: “Ibi mureba ni we ubikoze. Hari umugabo witwa Alpha akaba Omega […] Iyo avuze ngo yego, ntawe uvuga oya, kandi iyo akinguye, ntawe ugikinga. Najyaga mbyumva ku bandi nkabibonana ku bandi, none uyu munsi na njye ndabyiboneye.

Muri iyi ndirimbo akomeza aririmba agira ati: “Urera Mwami w’abami, amashimwe yose ni ayawe, ntawe uhwanye nawe, amashimwe yose ni ayawe […].”

Ubusanzwe, Pastor Jackie M azwi cyane nk’uwashinze umuryango witwa ‘Sisterhood in Christ International Ministries Rwanda’, ugamije gutera inkunga abagore n’abakobwa batishoboye, ukabafasha kwiteza imbere no kwigira.

Uretse ibikorwa byo gufasha abagore n’abakobwa, Jackie M anifatanya n’ivugabutumwa, akamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu bikorwa bitandukanye, birimo no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ubumwe n’ubudaheranwa mu Rwanda byazamutseho 13% 29 Nzeri 2026 Saa 15:59
  2. Umudepite wa Gabon wakubise umukozi wa RwandAir yaciwe asaga miliyoni 1,2 Frw  29 Nzeri 2026 Saa 15:31
  3. Umukinnyi wa filimi Dennis Haskins yitabye Imana ku myaka 75 29 Nzeri 2026 Saa 14:29
  4. Korali Hermon yasubiyemo indirimbo ‘Amatunda’ imaze imyaka 20 29 Nzeri 2026 Saa 14:13
  5. Uganda: Rukidi wakoze kuri Televiziyo y’u Rwanda yimitswe nk’Umwami wa Tooro 29 Nzeri 2026 Saa 12:48