Izamuka ry’ubukungu rigeze ku 8,9% – Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva

Izamuka ry’ubukungu rigeze ku 8,9% – Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse, buva ku kigero cya 8.2% mu 2023 bugera ku kigero cya 8.9%.

Yabigarutseho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iyobowe na Perezida wa Repbulika Paul Kagame muri KCC.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva avuga ko mu ngengo y’imari ya 2024/2025 igihugu cyatangiye gushyira mu bikorwa gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo cya 2050.

Hashize umwaka hashyirwa imbaraga mu bikorwa kugira ngo hagerwe ku ntego y’iyi gahunda hagamijwe kongera ingano y’amafaranga umuturage yinjiza ku mwaka, bakava ku madolari 1 040 mu 2024 bakagera ku madolari 1 370 mu 2029 ari ko hazamurwa imibereho myiza y’umuturage.

Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda yishimira ko ibipimo by’ubukungu bikomeje kuzamuka ku kigero cyiza, aho mu 2024 izamuka ry’ubukungu ryavuye ku kigero cya 8,2% mu 2023 kigera 8,9%, bisobanuye ko cyarenze 8,3% byari byateganyijwe.”

Ni mu gihe kandi ngo mu bihembwe bitatu by’umwaka wa 2025, ubukungu bwakomeje kuzamuka ku mpuzandengo ya 8.7% igizwe n’izamuka rya 6,5% mu gihembwe cya mbere; 7,8% mu gihembwe cya kabiri na 11.8% mu gihembwe cya gatatu.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva agaragaza ko izamuka ry’ubukungu ryagizwemo uruhare n’inzego z’ubukungu zitandukanye.

Ati: “Iri zamuka ryagizwemo uruhare n’inzego z’ubukungu zitandukanye zirimo inganda, ubuhinzi ndetse n’urwa serivisi. Mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2025, urwego rw’ubuhinzi rwazamutse ku mpuzandengo ya 7%, ruvuye kuri 5% mu 2024.”

Guverinoma yagaragaje ko urwego rw’inganda rwazamutse ku kigero cya 10% mu gihe urwego rwa serivisi rwazamutse ku mpuzandengo ya 9%.

Agira ati: “Ibi biratwereka ko ubukungu bw’Igihugu cyacu bukomeje kuzamuka ku kigero cyiza kandi gitanga icyizere ko intego twihaye tuzayigeraho.”

Ukwiyongera k’umusaruro mbumbe mu nzego zitandukanye z’ubukungu, wunganiwe n’ingamba zashyizweho zo kongera amahirwe yo kubona imirimo binagira uruhare mu kugabanya ubushomeri.

Mu mwaka wa 2024 hafashwe imyanzuro 13 y’inama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Mu bikorwa 41 byari biteganyijwe, ibikorwa 34 byashyizwe mu bikorwa, mu gihe ibikorwa 7 birimo kugana ku musozo.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse bugera ku 8,9%
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48