Itorero Intayoberana ryateguye igitaramo gishishikariza urubyiruko gukora cyane

Itorero Intayoberana ryateguye igitaramo gishishikariza urubyiruko gukora cyane

Ubuyobozi bw’Itorero Intayoberana bwatangaje ko burimo gutegura igitaramo ku nshuro ya Karindwi cyiswe ‘Gira u Rwanda’ kigamije gushishikariza urubyiruko gukora rukavana amaboko mu mifuka kuko ibyiza biharanirwa.

Kayigemera Sangwa Aline, umuyobozi w’Itorero Intayoberana, yavuze ko kwita igitaramo ‘Gira u Rwanda’ ari indamukanyo nziza iri torero ryifuriza Umunyarwanda wese ndetse n’abarukunda. Agira ati: “Dufite Imana n’u Rwanda! ugira Imana, agira amahoro nk’ayo dufite, ugira Imana agira Igihugu!”

Igitaramo ‘Gira u Rwanda’, Kayigemera avuga ko intego yacyo isanzwe iri mu nshingano z’Itorero Intayoberana by’umwihariko ngo ni ugusigasira umuco w’Abanyarwanda no kuwimakaza.

Akomeza agira ati: “Igitaramo kigamije ahanini gushishikariza urubyiruko gukora cyane, gukomeza gutwaza no kudacika intege kuko ibyiza biraharanirwa kandi bikabungabungwa ndetse bigasigasirwa.”

Itangazo ryashyizwe hanze n’Itorero Intayoberana, rigaragaza ko igitaramo ‘Gira u Rwanda’ kizaba ku wa 25 Nyakanga 2026 muri Serena Hoteli.

Kayigemera Sangwa Aline, umuyobozi w’Itorero Intayoberana, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo abantu bakwitega mu gitaramo barimo kubategurira, ari uko kizaba kiryoheye amatwi n’amaso kandi kizaba ari umwimerere.

Agira ati: “Ikindi kandi igitaramo kirimo ibihangano biryoshye, birangwa n’udushya ndetse n’ibindi bikumbuwe n’abataramyi. Twakoze ibitaramo byinshi.”

Itorero Intayoberana rimaze imyaka icumi ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda by’umwihariko mu mbyino gakondo. Ni itorero rifite ababyinnyi barenga 40 rikaba rimaze gukora ibitaramo birenga 250 mu bihugu birenga 25.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  2. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  3. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  4. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36
  5. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10