Iteramakofe: Anthony Joshua na Francis Ngannou bagiye kurwana

Iteramakofe: Anthony Joshua na Francis Ngannou bagiye kurwana

Umwongereza Anthony Joshua n’Umunya Cameroun Francis Ngannou bari mu bakinnyi bakomeye mu Iteramakofe ku Isi, bamaze kwemeza umurwano uzabahuriza muri Arabie Saoudite.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Mutarama 2024, ni bwo abahagarariye abakinnyi bombi bemeje ko bazagirana umurwano ukomeye muri uyu mwaka.

Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize Anthony Joshua yashatse kurwana na Deontay Wilder, iyo bombi baramuka batsinze imirwano bari bafite, ariko Wilder akubitwa na Joseph Parker.

Eddie Hearn ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Anthony Joshua yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa X [yahoze ari Twitter], avuga ko hari umurwano uzahuza uyu Mwongereza na Francis Ngannou.

Ati “Muri iri joro twamaze kumvikana ku masezerano. Anthony Joshua na Francis Ngannou bazahurira mu murwano ukomeye i Riyadh muri Arabie Saoudite, andi makuru azabageraho vuba.”

Nk’uko ikinyamakuru ESPN cyabyanditse, aba bagabo bombi bashobora guhura tariki 9 Werurwe 2024 bikaba mu kwezi kumwe n’umurwano wa Tyson Fury na Oleksandr Usyk.

Uyu murwano kandi bivugwa ko uzaba ugizwe na ’rounds’ 10 mu gihe nta n’umwe waba wemeye ko atsinzwe utarangiye.

Kubera gutsindwa na Tyson Fury mu mwaka ushize wa 2023, Francis Ngannou yawusoje ari ku mwanya wa 10 ku rutonde rwakozwe na World Boxing Council (WBC) mu gihe Anthony Joshua ari ku wa gatatu, inyuma ya Deontay Wilder uruyoboye na Andy Ruiz wa kabiri.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49