Israel Mbonyi yateguje Alubumu ya gatanu

Israel Mbonyi yateguje Alubumu ya gatanu

Israel Mbonyi, Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yateguje Alubumu ya gatanu avuga ko ateganya kuyishyira hanze mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira.

Uyu muhanzi yabigarutseho nyuma yo gutamaza abamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga bakavuga ko agiye gushyira indirimbo hanze.

Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram, Israel Mbonyi yagaragaje imbuga nkoranyambaga zemewe akoresha, maze asaba abakunzi be kwirengagiza izindi zose zitangirwaho amakuru y’ibihuha. 

Yanditse ati: “Indamutso kuri mwe muryango wanjye, izi n’izo mbuga nkoranyambaga nkoresha israelmbonyi (X, Instagram na TikTok), mbonyi (Facebook na YouTube), ndasabye mwirengagize ibindi bikorwa birimo ubutumwa bugufi, amafoto, amatangazo cyangwa ibitekerezo biva ku zindi konti.”

Yakomeje agira ati: “Alubumu nshya irabageraho vuba tariki 10 Ukwakira 2025, muhabwe umugisha.”

Kuri Noheli y’umwaka wa 2022, Mbonyi yanditse amateka yo kuzuza BK Arena mu gitaramo yamurikiyemo alubumu ebyiri “Mbwira” na “Icyambu” yongera kumurika iya Kane mu 2024 yise Ndi Ubuhamya Bugenda”.

Mu mpera za 2024, Israel Mbonyi yakoze igitaramo yise Icyambu Live Concert season 3, kuri Noheli y’uwo mwaka, na bwo kiritabirwa bidasanzwe. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35