Israel Mbonyi yakanzwe n’umubare 666

Israel Mbonyi yakanzwe n’umubare 666

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yagaragaje ko atewe impungenge n’umubare 666.

Yabigarutseho ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari Twitter, nyuma yo kugaragaza ko yagize abamukurikira ibihumbi 666 kuri YouTube ye. Yahise avuga ko ngo ajya yumva bavuga ko uwo mubare atari mwiza asaba abakunzi be kumukurikira kugira ngo ave kuri uwo mubare.

Yagize ati “Nta kuntu mwajya kuri YouTube gukanda kuri subscribe mwokabyara mwe mukankura kuri ako ka numéro ko njya numva ngo si keza habe na Mba!”

Nyuma y’igihe gito yahise agira abamukurikira kuri Youtube 667 ndetse aranabyishimira.

Abizera Imana bajya inama yo kutabonamo ibintu byose Antikristo ahubwo ukivanamo ubwoba.

Nuko noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho (Abaroma 8:31), mwihutire gushyirwaho ikimenyetso cy’Imana ari cyo Mwuka Wera (Abefeso 1:13).

Mu rurimi rw’ikigereki Ijambo Christos (CH-X-S) bararihina rikavamo 666 ni mu gihe Antikristo yishushanya na Kristo, umuhanuzi w’ibinyoma akishushanya n’Umwuka Wera, Satani akishushanya n’Imana.

Ubundi Bibiliya ibyita ibimenyetso by’iminsi y’imperuka kandi byatangiye uhereye ku munsi wa Pentekoti kuko ni ho iminsi y’imperuka yatangiye ukurikije ubuhanuzi bwa Yoweli 2:28.

Umuhanzi Israel Mbonyi azwi cyane mu ndirimbo ‘Mbwira’ imaze kurebwa inshuro zingana na miliyoni 4.2. Hashize ukwezi kandi ashyize hanze indirimbo ‘Nina Siri’ iri mu giswahili ikaba imaze kurebwa inshuro hafi 100,000.

Mbonyi aherutse gutangariza abakunzi be igitaramo arimo gutegura kuri Noheli kizabera muri BK Arena mu Mujyi wa Kigali.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25