Isosiyete y’ikoranabuhanga yahawe icyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge cya ISO 9001:2015

Isosiyete y’ikoranabuhanga yahawe icyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge cya ISO 9001:2015

Isosiyete y’ikoranabuhanga izwi nka Zubacx Ltd itanga serivisi z’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali yahawe icyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge kizwi nka ISO 9001:2015.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryerekana ko Zubacx yiyemeje gutanga ibikoresho bifite ireme ndetse na serivisi nziza mu rwego rwo kongera ibyo ikora.

Austin Bareme, Umuyobozi Mukuru wa Zubacx Ltd, yijeje gukomeza gutanga serivisi nziza ku bakiriya babo.

Yagize ati “Zubacs yishimiye guhabwa icyemezo cya ISO 9001:2015, ibi biremeza ko tuzahora dushyize imbere ibyifuzo by’abakiriya.

Biragaragaza ukwiyemeza kwacu ko kugera ku cyiza. Ni intambwe nini yatewe kuri twe ariko no ku bakiriya bacu”.

Ubuyobozi bwa Zubacx buvuga ko icyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge cyavuye ku bwitange bwa Zubacx mu gutanga, installation no gushyiraho ikoranabuhanga mu itumanaho.

Icyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge cya ISO 9001: 2015 ni inyungu nyinshi ku bakiriya ba Zubacx.

Ibi ngo bizatuma abakiriya bashobora kugirira ikizere muri Zubacx no gutanga ibisubizo byujuje ubuziranenge mu ikoranabuhanga na serivisi.

Icyemezo cya ISO 9001:2015 kigaragaza ibicuruzwa aho biri mu nzira bifite umutekano, bigakurikiranwa kugeza bigejejwe ku mukiriya.

Ibi ngo bizakomeza kunozwa kandi bizamure ireme rya serivisi muri rusange.

ISO 9001:2015 izongerera icyizere Zubacx mu bakiriya babo ariko hitabwa kuri serivisi nziza kandi ku gihe.

Zubacx Ltd ni isosiyete imaze imyaka 15, ifite icyicaro i Kigali ikaba ikorera mu bihugu Bitanu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, hakiyongeraho n’igihugu cya Ghana na Etiyopiya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42