Isiraheli: Abasirikare 21 ni bo benshi baguye mu ntambara ku munsi 1

Isiraheli: Abasirikare 21 ni bo benshi baguye mu ntambara ku munsi 1

Nibura abasirikare 21 ba Isiraheli ni bo baguye mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Gaza rwagati, kikaba ari cyo cyahitanye abisirikare benshi bayo ku munsi umwe kuva batangira intambara bahanganyemo na Hamas imaze iminsi irenga 100.

The Independent yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ingabo muri Isiraheli, Yoav Gallant, yatangaje ko ari “igitondo kitoroshye kandi kibabaje. Yongeraho ko imitima yabo iri kumwe   n’imiryango ikunda mu bihe bigoye cyane.

Umuvugizi w’ingabo za Isiraheli (IDF) Rear Adm Daniel Hagari yavuze ko abo basirikare bakoreraga mu gace gaherereye kuri metero 600 uvuye ku mupaka hafi ya Kissufim ubwo inyubako yahirimaga bo barimo imbere.

Perezida wa Isiraheli Isaac Herzog, yavuze ko ari igitondo kitoroshye kwihanganira kandi ko Isiraheli izatsinda intambara.

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yamaganye inshuro nyinshi igitutu cy’amahanga kigenda cyiyongera ku ihagarikwa ry’imirwano muri Gaza.

Bije nyuma yuko Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza ivuze ko umubare w’abapfuye mu Banyapalestine wazamutse ukagera hejuru ya 25.000 nubwo habarirwamo n’abasivili.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru kandi ibitangazamakuru byo muri Isiraheli byatangaje ko, abasirikare ba Isiraheli barimo gutegura ibisasu kugira ngo bahanure inyubako ebyiri ziri muri Gaza rwagati.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47