Ishimwe Christian yasubiye muri APR FC

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 17, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Myugariro w’ibumoso Ishimwe Christian watandukanye na Police FC nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari afite, yasubiye muri APR FC yahozemo nyuma y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi yatangajwe na APR FC ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Kamena 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Iyi kipe yagize iti: “APR FC yishimiye gutangaza isinyishwa rya Ishimwe Christian uvuye muri Police FC. Intare igarutse mu muryango kandi turatangiye.”

Uyu mukinnnyi yabisikanye na Kapiteni Niyomugabo Claude utarongereye amasezerano kubera kutumvikana na yo mu biganiro byo kongera amasezerano.

Yabaye umukinnyi wa mbere APR FC itangaje ko yaguze muri iyi mpeshyi. Mu bandi bakinnyi bashya bitezwe b’Abanyamahanga barimo na myugariro Madou Zon wo muri TP Mazembe, Umunya-Côte d’Ivoire Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve usatira izamu anyuze ibumoso muri AFAD Plateau n’umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique.

Ishimwe Christian yasubiye muri APR FC asinya amasezerano y’imyaka ibiri
Ishimwe Christian yaherekejwe na nyina umubyara
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 17, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE